
Ibyo ACP Rutikanga yabisobanuye nyuma y'uko hari abamotari bamaze iminsi bumvikana binubira ko hari 'drones' i Kigali zibandikira amande nta makosa bakoze ndetse n'ibibazo bya parikingi bavuga ko zashyizweho zibangamiye imikorere yabo mu buryo bunyuranye.
Mu kiganiro yahaye Mama Urwagasabo TV, ACP Rutikanga yavuze ko impamvu 'drones' zongewe mu gucunga umutekano mu muhanda i Kigali biri mu rwego rwo kongeramo ikoranabuhanga ryunganira abapolisi bitewe n'ubwinshi bwa moto by'umwihariko.
Yagize ati 'Nibura mu mwaka ushize habarwaga hafi 184.000 by'abamotari mu Rwanda kandi hafi 60% bari muri Kigali. Ku manywa bashobora kuba baniyongera kuko abo mu turere twegereye Kigali na bo baba baje kuhashakira amafaranga. Abo bantu umubare ungana gutyo ntabwo wababonera umupolisi uhagarara buri hantu. Mu gihe tugezemo ikoranabuhanga ni ryo rigezweho kugira ngo ribashe kureba hose.'
Yakomeje asobanura ko iryo koranabuhanga rya 'drones' ryo rifata n'amafoto ku buryo hadashobora kubaho kwibeshya kuko buri kimwe igitangira n'ikimenyetso ndetse ko n'abapolisi bo mu muhanda basigaye bafata amafoto.
Ati 'N'abapolisi dukoresha muri iyi minsi mu muhanda bambara camera na byo abantu babimenye. Ibyemezo bya gipolisi bigomba gushingira ku bimenyetso bifatika. 'Drones' ntizibatere ubwoba nta we zirenganya kuko n'amashusho aba ahari.'
ACP Rutikanga yongeyeho ko mu Mujyi wa Kigali ahakoreshwa izo 'drones' ari ahari parikingi zemewe z'abamotari ari ho Nyabugogo, mu Mujyi munsi ya Gare ya Downtown, kuri Gare ya Nyanza-Kicukiro n'i Remera mu Giporoso.
Parikingi z'abamotari zari zikenewe ngo zice akajagari
ACP Rutikanga yavuze ko bidakwiye kumva bamwe mu bamotari bavuga ko ahamaze gushyirwa parikingi za moto badashaka kuziparikamo babihanirwa bakavuga ko barenganye kandi bazi uburyo ibyo baba bakoze bibangamira urujya n'ururuza rw'abandi.
Ati 'Imodoka nini zitwara abagenzi na 'taxi voitures' zitwara abagenzi zifite aho zihagarara. Yewe n'amagare afite uko akora agatwara abagenzi akabururutsa. N'abamotari birakwiye ko na bo bagira uko bakora kugira ngo babone aho bafatira abagenzi n'aho babageza kandi bitabangamiye urujya n'uruza rw'abandi bakoresha umuhanda.'
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yavuze ko bafatanyije n'izindi nzego bagishakisha parikingi z'abamotari i Kigali ariko bidakuyeho ko guhagarara umumotari asiga cyangwa afata umugenzi ahatari parikingi ariko hadateje ibyago byo byemewe.
Ati 'Ahari inyubako zikoreramo abantu benshi umumotari [yaza] akahafata umugenzi cyangwa akahamusiga ariko nibura yigiye imbere adafunze umuryango. [...]. Ahataraba parikingi bajye bakoresha inyurabwenge bahagarare ahatabangamiye urujya n'uruza rw'abandi bantu.'
ACP Rutikanga yasobanuye ko uretse aho mu marembo babuza abamotari guparika hari n'ikindi kibazo cy'aho bagenerwa guparika bakahanga bitwaje ko parikingi ari nkeya.
Yatanze urugero rwa Nyabugogo hashyizwe parikingi eshatu, agaragaraza ko aho Polisi ibona hari urujya n'uruza rwinshi hashyirwa parikingi z'abamotari zirenze imwe ku buryo nta rwitwazo rwo kutaziparikamo bafite.
Yasoje agaragaza ko abamotari bandikirwa mu buryo bunyuranyije n'ibyo yasobanuraga bagana Polisi bakarenganurwa kuko hari aho abapolosi bashinzwe umutekano wo mu muhanda na bo bashobora kwibeshya.

