Afurika yaba igiye gukabya inzozi zo gutunga... - #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Ibigo bitandukanye byatangiye kwinjira muri iyi si nshya y'imodoka ziguruka, harimo nka Wisk na XPeng Motors, byashyize ahagaragara imodoka nto zifite ubushobozi bwo kwifashishwa mu gutwara abagenzi.

Ubu, Ethiopian Airlines yafashe iya mbere muri Afurika mu guhindura izi nzozi impamo, binyuze mu bufatanye na Archer Aviation, sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hagamijwe gutangiza serivisi y'imodoka zigendera mu kirere hifashishijwe amashanyarazi.

Ethiopian Airlines yinjiye mu rugamba rwo guhindura ubwikorezi muri Afurika:

Ethiopian Airlines izakoresha imodoka za Midnight, zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi bane kandi zigakora ingendo ngufi zidasaba kongera gushyirwamo umuriro buri gihe. Intego z'iki gikorwa ni ebyiri: kugabanya umuvundo wo mu mijyi no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Mu gusobanura iyi gahunda, Ethiopian Airlines ivuga ko izasimbuza ingendo z'imodoka zisanzwe zimara igihe kiri hagati y'iminota 60 na 90, zigahinduka ingendo z'iminota 10-20 mu kirere, bikazafasha abagenzi kugera ku ntego zabo byihuse, mu buryo butangiza ibidukikije kandi buhendutse.

Uretse gutanga umusanzu mu bwikorezi bwihuta, ibi bigaragaza icyizere cy'uko imodoka zigendera mu kirere nk'indege zishobora kuba igisubizo ku bibazo byinshi by'ubwikorezi muri Afurika. Ethiopian Airlines ifite icyizere ko iyi gahunda izagira akamaro mu mijyi yugarijwe n'umubyigano ukabije wo mu mihanda.

Nubwo hakiri imbogamizi nk'amategeko akakaye, ibikorwaremezo n'ikiguzi kiri hejuru cy'iyi gahunda, iyi ntambwe itewe na Ethiopian Airlines irerekana ko ahazaza h'ubwikorezi muri Afurika hashobora gutanga ibisubizo bishya. 

Iyi gahunda ishobora no kugira uruhare mu kugabanya ingaruka z'ihindagurika ry'ikirere, nk'inkubi z'imvura nyinshi n'amapfa byagize ingaruka zikomeye ku musaruro w'ibiribwa hirya no hino ku mugabane.


Abanyafurika batangiye kugira icyizere cyo gutangira kugendera mu modoka ziguruka nk'indege



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154231/afurika-yaba-igiye-gukabya-inzozi-zo-gutunga-imodoka-ziguruka-154231.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)