
Ali Kiba yabitangaje mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, aho yagaragaje ko yifatanyije n'Abanyarwanda. Ati 'Turi kumwe n'Abanyarwanda bose mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ntibizongere ukundi.'
Hari kandi n'ibindi byamamare byashyize hanze ubutumwa bwo kwifatanya n'Abanyarwanda muri rusange. Nka Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2014, yanditse agaragaza ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi.
Ati 'Mu Rwibutso rwuzuye urukundo, tariki ya 07 Mata 1994: Umunsi wacuze igikomere mu mitima yacu itazakira. Umunsi ibyiringiro byasimbuwe n'icuraburindi, ubwo abasaga miliyoni bicwaga bazira gusa ko ari Abatutsi.'
Yakomeje ati 'Twabuze ababyeyi n'abana, abavandimwe, inshuti n'abaturanyi [...]Uyu munsi utwibutsa ko urwango rwigishwa. Nubwo dutandukanye mu ndimi, mu moko, no mu mateka, turi abantu bamwe. Twibuka, twubaha, kandi twiyemeje ko bitazongera ukundi.'
Andy Bumuntu nawe yashyize amashusho ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko Jenoside yabayeho kubera ivangura ryigishijwe abantu. Ati 'Uyu munsi imyaka 31 irashize ntabwo ari mike, ariko nta n'ubwo ari myinshi. Ingengabitekerezo iracyahari. Rubyiruko ntabwo dushobora kwemera gusubira aho twavuye.'
Umusizi Rumaga yasabye abavuga rikijyana gutanga umusanzu wabo muri ibi bihe u Rwanda rwinjiyemo.
Ati 'Mwe mwese musanzwe mubana natwe (Abanyarwanda) mu myidagaduro, guhera uyu munsi ku wa 7 Mata, dutangira iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Abanyarwanda turabakeneye. Dufatanyirize hamwe kwamagana uwahakana/uwapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kimwe n'ingengabitekerezo yayo, cyane cyane rubyiruko rugenzi rwanjye.'
Umunyamideli Franco Kabano nawe yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga aho yavuze ko nk'Umunyarwanda afite inshingano zo kwibuka ahahise kugira ngo yubake ahazaza.
