Amajyaruguru: Gushinganisha ibihingwa n'amatungo byashyizwe mu mihigo y'uturere - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ivuga ko abashinganisha ibihingwa n'amatungo bakiri munsi ya 10% muri gahunda ya 'Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi' ibi byatumye Intara y'Amajyaruguru ihindura uburyo ishishikarizamo abaturage gufata ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo byabo.

Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko bafashe gahunda yo gukora ubukangurambaga bwimbitse bakajya mu mirenge yose, bagahura n'abahinzi, bakifashisha abajyanama mu by'ubuhinzi ndetse bakanabibwira abaturage mu nteko, mu migoroba y'imiryango n'ahandi hose hashoboka.

Ati 'Nk'uko mubizi dukorera ku mihigo ya buri mwaka, umwaka ushize twari twihaye umuhigo wo kwishingira amatungo 58 628 harimo inka 7977 inkoko 48 470 ingurube 2181. Nyuma y'umwaka twasanze twarashinganishije amatungo ibihumbi 45 bituma tugera ku kigero cya 77%.''

Yakomeje agira ati 'Ku buhinzi ho rero twarengeje ikigero twari twihaye mu kwishingira ibihingwa kuri hegitari 1188 twabashije kugeza hegitari 1435 harimo ibigori, ibirayi, ibishyimbo n'umuceri, ubu ni ikintu twishimira.''

Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko kimwe mu bibazo bafite mu Majyaruguru ari uko ahantu henshi hahingwa ari ku misozi miremire, avuga ko bashaka gushyiramo imbaraga ku buryo n'abahinga ku buso buto bitabira iyi gahunda ya 'Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi'.

Ati 'Ubu icyo dusaba abaturage ni ugukoresha neza aya mahirwe bahawe kuko niba wumva Leta ibashyiriramo 40% ni ikintu cyiza, aho kugira ngo umuturage ahinge nagira ibiza atahire aho, ubu hari amafaranga abona amufasha kongera guhinga.''

Kamugundu Claude wororera mu Murenge wa Nkotsi ni umwe mu bakora ubworozi kinyamwuga aho inka ze zose ziri mu bwishingizi nyuma yo gusobanukirwa n'akamaro kabwo.

Yavuze ko yigeze gupfusha inka inshuro eshatu ariko ko izo nshuro zose yagiye ahabwa amafaranga n'ibigo by'ubwishingizi akongera akagura izindi nka.

Mpayimana Aloys utuye mu Murenge wa Gataraga we avuga ko atari yabona ubuyobozi bumushishikariza gushyira umurima we w'ibirayi mu bwishingizi, agasaba inzego z'ibanze kubegera bakabasobanurira ubwiza bwo gushinganisha imyaka yabo.

Kugeza ubu binyuze muri gahunda ya 'Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi', Leta imaze gutanga arenga miliyari 5 Frw mu kuganira abafashe ubwishingizi kuko ibatangira 40%, mu gihe abahinzi n'aborozi bamaze kwishyurwa arenga miliyari 6 Frw n'ibigo by'ubwishingizi.

Abahinzi n'aborozi bamaze kwishyurwa arenga miliyari 6 Frw n'ibigo by'ubwishingizi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/byashyizwe-mu-mihigo-y-uturere-undi-muvuno-mu-gushinganisha-ibihingwa-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)