Amerika yahagaritse gutanga Viza ku banya-Sudani y'Epfo - #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Itangazo ryashyizwe hanze ku wa 05 Mata 2025, n'Umunyabanga wa Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Marco Rubio, aho yavuze ko icyemezo cyafashwe kubera ko Sudani y'Epfo yanze kwakira Abanya-Sudani yirukanye ku butaka bwayo.

Yagize ati 'Leta ya Sudani y'Epfo yananiwe kwakira Abanya-Sudani y'Epfo ku gihe.'

Nyuma yo kubyanga Amerika yahise ifata umwanzuro wo guhagarika Viza zifitwe n'Abanya-Sudani y'Epfo ndetse no guhagarika Viza z'abifuza kwinjira muri iki gihugu.

Amerika ivuga ko iki cyemezo kizagumaho kugeza ubwo Sudani y'Epfo izemera kwakira abaturage bayo yirukanye.

Perezida Donald Trump yagiye yumvikana kenshi avuga ko azagabanya abimukira badafite ibyagombwa muri Amerika akabohereza mu bihugu bakomokamo.

Rubio yakomeje avuga ko ari cyo gihe ngo Leta ya Sudani y'Epfo ihagarike kungukira muri Amerika.

Ati 'Iki nicyo gihe ngo Leta ya Sudani y'Epfo ihagarike kungukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.'

Rubio yahagamariye ibihugu byose kwakira abaturage byo ku gihe cyagenwe.

Ati 'Ibihugu byose bikwiriye kwakira abaturage babyo ku gihe, mu gihe ibindi bihugu, harimo na Amerika, bihisemo kohereza abenegihugu b'ibyo bihugu.'

Ntabwo ari ubwa mbere Amerika ihagaritse Viza ku baturage bo mu gihugu cya Afurika kubera ko mu 2020, yafashe icyemezo cyo guhagarika gutanga Viza ku Barundi bose.

Rubio yavuze ko Amerika yahagaritse gutanga Viza ku baturage bo muri Sudani y'Epfo bose



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amerika-yahagaritse-gutanga-viza-ku-banya-sudani-y-epfo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)