APR FC yafashe umwanya wa mbere itsinze Bugesera FC, Rayon yatakaje uyu mwanya nyuma yo kunganya na Marines FC  #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC, yafashe umwanya wa mbere w'agateganyo muri shampiyona y'u Rwanda nyuma yaho itsinze Bugesera FC igitego kimwe ku busa mu mukino w'umunsi wa 23 wa shampiyona y'u Rwanda.

Ibi iyi kipe yabigezeho nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports yari ifite uyu mwanya inganyije na Marine FC ibitego bibiri kuri bibiri mu mukino wabereye mu karere ka Rubavu.

APR FC yatsindiwe na rutahizamu Djibril Ouattara ku mupira wari uvuye muri Koruneri yari itewe neza na Niyibizi Ramadhan bityo iki gitego kimwe kiyihesha intsinzi no kwicara ku mwanya wa mbere.

Kuri Rayon Sports yari yerekeje mu ntara y'i Burengerazuba yo yatsindiwe na Ekanga Junion na Youssuf Diagne, kuri Marine yatsindiwe na Ndikumana Fabio na Rugirayabo Hassan.

Kugeza ubu APR FC iyoboye uru rutonde n'amanota 48 ogarukirwa na Rayon Sports n'amanota 47, Bugesera yagumanye amanota 24 inganya na Marines FC, Kiyovu ikagira 21 naho Vision ifite amanota 19.

Uko mikino y'umunsi wa 23 yagenze: 

Amagaju 1-0 Gorilla FC

AS Kigali 1-0 Muhazi United

Musanze FC 1-1 Rutsiro FC

Imikino isigaje gukinwa ni: 

Etincelles FC vs Kiyovu SC

Police FC vs Mukura VS

The post APR FC yafashe umwanya wa mbere itsinze Bugesera FC, Rayon yatakaje uyu mwanya nyuma yo kunganya na Marines FC  appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yafashe-umwanya-wa-mbere-itsinze-bugesera-fc-rayon-yatakaje-uyu-mwanya-nyuma-yo-kunganya-na-marines-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yafashe-umwanya-wa-mbere-itsinze-bugesera-fc-rayon-yatakaje-uyu-mwanya-nyuma-yo-kunganya-na-marines-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)