Bamwe babyita amarozi cyangwa amadayimoni: Mineduc igiye gushyiraho amashuri afasha abafite Autism - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Ibi byagarutsweho mu nama y'Igihugu yiga ku kibazo cy'abana bafite ikibazo cya Autism ku wa 2 Mata 2025, hagamijwe guteza imbere uburezi budaheza, inahuzwa n'umunsi mpuzamahanga wo kumenyekanisha autism mu Isi.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Politiki y'Uburezi muri MINEDUC, Dr. Baguma Rose, yavuze ko igihugu kiri gukora ibishoboka ngo abana bafite autism babone uburezi bitabagoye.

Yavuze ko ku bufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye abana bafite autism bice by'icyaro hazashakwa abarimu bahuguriwe kubitaho hakanongerwa amashuri aborohereza kwiga.

Ati 'Turi guteganya ko mu 2030 muri buri Ntara hazaba hari ishuri ryagenewe kwita ku bana bafite ubumuga cyane abafite ubwa Autism ndetse dufite n'umubare w'abarimu bafite ubumenyi buhagije bwo kubitaho.'

Dr. Baguma yavuze ko n'ubwo Autism idakira, abana bayifite bafite ubushobozi bwo kwiga bagakora imwe mu mirimo ijyanye n'ibyo bize kuko na bo bagira impano nk'abandi.

Umubyeyi w'i Karongi, w'umwana ufite autisme yakebuye abayitiranya n'uburozi

Herve Debarego wo mu murenge wa Rubengera afite umwana w'imyaka itandatu uvuga iyo abishatse, atari uko uwo mwana atazi amagambo ahubwo kuko gusa yumva adashaka kuvuga.

Uyu mubyeyi avuga ko umwana we akunda gusoma cyane, ndetse ko n'iyo umuhaye icupa ririmo icyo kunywa abanza gusoma ibyanditseho mbere yo kunywa ikirimo.

Ati 'Ntabwo turamenya impano ye, ariko dukomeza kumuba hafi kugira ngo tuzamufashe kwimenya no gutahura impano afite hakiri kare.'

Debarego ntahakana ko uburozi bubaho, ariko asaba ababyeyi ko igihe babonye umwana ufite imyitwarire itandukanye n'iy'abandi bangana ikintu bakwiye gutekereza mbere y'ibindi ari ukumujyana kwa muganga.

Ati 'Mu myumvire yanjye no mu byo nabashije kuganira n'abantu batandukanye, autisme ntabwo ari uburozi, ahubwo ni uburyo kamere irema abantu bakaza batandukanye nk'uko twese tudafite impano zimeze kimwe.

Igenekereza rikorwa rigaragara ko mu Rwanda hari abantu ibihumbi 50 bafite autisme barimo abana ibihumbi 19. Ibi bishyira u Rwanda ku mwanya wa 77 ku Isi mu bihugu bifite abantu benshi bafite autisme.

'Autisme' ni ihinduka ridindiza imikurire n'imikorere y'ubwonko n'imyakura bya muntu bikamuviramo ubumuga bwo mu mutwe, ku buryo uyifite bimugiraho ingaruka zirimo kugira imyitwarire idasanzwe ndetse agakora ibinyuranye n'iby'abandi kuko aba atumva impamvu yabyo.

Uyifite akenshi arangwa n'ibirimo kurobanura cyane ibyo arya, kugorwa no kugenzura amarangamutima ye, kunanirwa kumenya uko yitwara mu bandi akaba yanaceceka nk'aho atari kumva, n'ibindi.

Umuyobozi mukuru wa Autisme Rwanda, Rosine Duquesne Kamagaju avuga ko mu bihugu byakangukiye gusuzumisha abana autisme hakiri kare, usanga abana babiri muri 68 bafite autisme mu gihe mu bihugu bitarashyira imbaraga mu kuyisuzuma igaragara ku mwana 1 mu bana 100.

Ati 'Ababyeyi bafite uwo mwana baba bakwiye kugana abaganga kugira ngo basumishe autisme.'

Umuganga uvura indwara z'abana, wita ku bibazo bijyanye n'imikurire n'imyitwarire yabo, Dr. Jean Paul Rukabyarwema, yavuze ko abantu bakwiye kwakira kubana n'abana bafite ikibazo cya Autism kuko ni indwara idakira kandi utabona n'uko uyirinda kuko ikiyitera kitazwi neza.

Ati ' Ni ikibazo umwana avukana ariko ntabwo gihita kigaragara ahubwo bigenda bigaragara uko igihe kigenda gishira ni bwo utangira kubona ko umwana ari kwitwara mu buryo butandukanye gusa ntabwo bibuza ko abayifite bagira impano nk'abandi kuko hari nibyo bakora abatayifite batabasha gukora rero bisaba ngo umwiteho umwereke urukundo mube incuti.'

Umwana ufite ikibazo cya Autism yacurangiye abari bitabiriye ibirori
Ababyeyi bafite abana bavukanye Autism basabye Abanyarwanda kutabaheza
Dr. Rose Baguma uhagarariye ishami ry'uburezi muri MINEDUC yavuze ko bari gushyiraho ingamba zorohereza abafite ikibazo cya Autism mu mashuri
Umuyobozi w'Umuryango Autsime Rwanda asaba ko hakongerwa imbaraga mu gusuzuma abafite ibimenyetso bya autsime



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bamwe-babyita-amarozi-cyangwa-amadayimoni-mineduc-igiye-gushyiraho-amashuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)