Benshi bamuziho gusabana na bose: Ubuhamya bw'Abanyarwanda kuri Mukuralinda - #rwanda #RwOT

webrwanda
6 minute read
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Mata 2025 ni bwo Ibiro by'Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda byatangaje ko uwahoze ari Umuvugizi wungirije, Alain Mukuralinda wamenyekanye nka "Alain Muku", yitabiye Imana mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, azize guhagarara k'umutima.

Ibi biro byagize biti "Tubabajwe no gutangaza urupfu rw'Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Bwana Alain Mukuralinda, akaba yitabye Imana aho yari arwariye mu Bitaro bya KFH azize guhagarara k'umutima. Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije umuryango we, inshuti ze ndetse n'abagize amahirwe yo gukorana na we."

Ni inkuru yashenguye benshi kuva ku rubyiruko dore ko yari inshuti yarwo kugeza ku bakuze, ubona ko batiyumvisha uburyo uyu munyamurava wari inzobere mu by'amategeko yabavuyemo.

Mu bashenguwe n'urupfu rwa Mukuralinda w'imyaka 55 y'amavuko, barimo n'Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, wagaragaje ko yari umunyempano kandi n'umuntu ufite urukundo.

Makolo yagize ati "Umunsi w'akababaro kuri twese muri OGS. Urugendo rwiza mugenzi wanjye ukaba n'inshuti yanjye Alain. Tubuze umunyempano, umuntu urangwa n'urukundo, umutima mwiza kandi twishimiye kumumenya. Tuzakumbura umwuka mwiza yazanye mu itsinda ryacu. Ruhukira mu mahoro n'urukundo."

Ambasaderi w'u Rwanda muri Kenya, Martin Ngoga, yatangaje ko Mukuralinda yakoreye igihugu n'ubwitange, agaragaza ko abagize amahirwe yo gukorana na we ari abahamya b'uko yari umuntu udasanzwe.

Uyu mudipolomate wakoranye na Mukuralinda mu Bushinjacyaha Bukuru, yagize ati "Alain Mukuralinda yari umuntu mwiza wakoreye igihugu cye mu bwitange. Yari umunyamwuga ukora neza, umuhanzi w'umunyempano n'umukozi mwiza ku bagize amahirwe yo gukorana na we. Asize umurage ugaragara. Ruhukira mu mahoro nshuti twakoranye."

Umunyamakuru akaba n'umuhanzi w'imideli, Dady de Maximo Mwicira-Mitali yatangaje ko Abanyarwanda babuze umugabo wakundaga umurimo, yifuriza Mukuralinda kuruhukira mu mahoro.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Dady de Maximo yagize ati "Igihugu tubuze umugabo wakundaga umurimo. Naruhukire mu mahoro."

Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, wanakoranye na Mukuralinda mu biro by'Umuvugizi wa Guverinoma, Emma-Claudine Ntirenganya, yatangaje ko uwakoranye na we ari we washobora kumenya icyuho asize.

Ati "Biragoye kumva agahinda umuryango usigaranye. Ku muryango wa Alain, Imana ibakomeze muri ibi bihe bitoroshye! Uwagize amahirwe yo kumenya Alain no kubana cyangwa gukorana na we, ni we wabasha kumva agace gato cyane k'icyuho abasigiye. Mwihangane cyane kandi nta gushidikanya Uwiteka yabonye imirimo ye myiza yose."

Umunyapolitiki Dr. Frank Habineza uyobora ishyaka DGPR riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, yihanganishije umuryango, abakoranaga na Mukuralinda, inshuti ze n'Abanyarwanda muri rusange ku bw'iyi nkuru y'akababaro.

Dr. Habineza yagize ati "Dushenguwe n'urupfu rw'Umuvugizi wa Guverinoma yacu wungirije, n'umunyamuryango w'umuryango w'abanyamategeko. Agire iruhuko ridashira. Twihanganishije umuryango we, abo bakoranaga bya hafi muri OGS, inshuti ze n'Abanyarwanda bose."

Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) ni umuhamya w'ubuhanga n'ubwitange bwa Mukuralinda, yiboneye inshuro nyinshi ubwo bagiranaga ibiganiro.

Kagabo yagize ati "Nshenguwe n'urupfu rw'Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda. Nagize icyubahiro ubwo nagiranaga ibiganiro na we imyaka myinshi, kandi ubuhanga n'ubwitange yagize mu nshingano ze ntibizibagirana. Ndihanganisha mbikuye ku mutima umuryango we n'abo bakoranye."

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Germaine Mukabalisa, yifurije Mukuralinda kuruhukira mu mahoro, asaba Imana gukomeza abo yasize barimo umuryango n'inshuti zose. Ati "Ruhukira mu mahoro Muku. Imana ikomeze umuryango wawe n'inshuti zawe zose."

Umunyamakuru Jean-Luc Imfurayacu yagaragaje ko Mukuralinda yazamuye impano z'abakinnyi b'umupira w'amaguru, binyuze mu ikipe yashinze yitwa "Tsinda Batsinde". Yaboneyeho kwihanganisha abagize iyi kipe ku bwo kubura umuntu w'ingenzi.

Ati "Yari umuyobozi w'ikipe ya Tsinda Batsinde, akaba na nyirayo. Imaze kugira uruhare mu kurera abana benshi, bari mu makipe atandukanye hano mu Rwanda. Mwihangane."

Mu mvugo ya gisizi, umusizi w'icyogere Junior Rumaga yagaragaje ko Mukuralinda atashye mu nkuba, ati "Taha mu nkuba, u Rwanda rwongere kwikuba, ubwa kenshi Rwandarugari, uwabayeho arababwa ntapfa. Utube, tukube A. Mukuralinda."

Umusore witwa Byukavuba ukoresha urubuga nkoranyambaga X yagaragaje ko Mukuralinda yaharaniye ubutabera, anarwana urugamba rwo kurwanya amakuru y'ibinyoma nk'Umuvugizi wa Guverinoma yungirije, amwifuriza kuruhukira mu mahoro.

Byukavuba uzwi na none nka "Sir Uracyaryamye?" yagize ati "Yaharaniye ubutabera, anarwanya gitwari amakuru y'ibinyoma. Aruhukire mu mahoro."

Mu gihe cy'amakimbirane y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mukuralinda yagize uruhare rukomeye mu gusobanura impamvu nyakuri yayateye, agaragaza ibinyoma by'ubutegetsi bwa Kinshasa bigamije guharabika u Rwanda. Yanasabye Abanyarwanda kurwana urugamba rwo kugaragaza ukuri.

Alain Mukuralinda yitabye Imana afite imyaka 55 y'amavuko

A sad sad day for all of us at OGS. Go well my dear colleague and friend Alain. We have lost a talented, loving, gentle soul and we are grateful to have known him. We will miss the positive spirit Alain brought to the team. Rest in peace and love. 🙏🏾 https://t.co/nDVcLzxLJJ pic.twitter.com/Zb8zvUdZN3

â€" Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) April 4, 2025

De cœur avec vous. Mubuze umunyamurava, igihugu tubuze umugabo wakundaga umurimo. Naruhukire mu mahoro .

â€" Dady de Maximo Mwicira-Mitali 🇷🇼 🏳 (@DadydeMaximo) April 4, 2025

'Urakoze Alain Muku ku rugendo rw'ubuhanzi watangiye ukiri muto, no ku musanzu wawe mu guteza imbere impano nyarwanda. Ubwitange bwawe ni isoko y'ihumure n'ihumure kuri benshi!'

Warakoze cyane waduhaye ibyishimo turi bato Ruhuka iteka..

Muku😢 pic.twitter.com/zQstuSoeQd

â€" Urinde Wiyemera? (@kemnique) April 4, 2025

Alain MUKURARINDA was a good man who served his nation with dedication. He was a brilliant professional, a talented artist, and a wonderful colleague to those who had an opportunity to work with him. He leaves behind a remarkable legacy. Rest in peace, dear friend and colleague. https://t.co/yku1XofhFF

â€" Martin K.Ngoga (@martin_ngoga) April 4, 2025

Deeply saddened by the passing of Alain Mukuralinda, Deputy Govt Spokesperson. I had the privilege of conducting numerous interviews with him over the years, and his wisdom and dedication to his role will never be forgotten. My heartfelt condolences to his family and colleagues. pic.twitter.com/80P4ljnRh1

â€" Jean Pierre KAGABO (@peterkagabo) April 4, 2025

TAHA MU NKUBA, U RWANDA RWONGERE KWIKUBA UBWA KENSHI RWANDARUGARI, UWABAYEHO ARABABWA NTAPFA🤝

UTUBE TUKUBE A. MUKURALINDA pic.twitter.com/2mL3dre7R7

â€" RUMAGA (@juniorrumaga) April 4, 2025

Biragoye kumva agahinda umuryango usigaranye.
Famille Alain, Imana ibakomeze muri ibi bihe bitoroshye!
Uwagize amahirwe yo kumenya Alain no kubana cyangwa gukorana na we, ni we wabasha kumva agace gato cyane k'icyuho abasigiye.
Mwihangane cyane kandi nta gushidikanya Uwiteka… pic.twitter.com/88ms3F0O6s

â€" Emma Claudine (@EmmaClaudine) April 4, 2025

We are very saddened by the passing away of our Deputy Gov Spokesperson and member of the legal fraternity. May his soul rest in eternal glory. Our sincere condolences to his family, to his close associates at OGS, his friends and all Rwandans.

â€" Dr.Frank Habineza (@Drfrankhabineza) April 4, 2025

He stood for justice and bravely fought against misinformation.

May he Rest in Peace. pic.twitter.com/y3kBrG86g8

â€" Sir. Uracyaryamye (@byukavuba) April 4, 2025

Ruhukira mu mahoro Muku 💔. Imana ikomeze umuryango wawe n'inshuti zawe zose 🤍.

â€" Germaine Mukabalisa (@gmukabalisa) April 4, 2025

SAD NEWS: Alain MUKURARINDA YITABYE IMANA.

Yari umuyobozi w'ikipe ya TSINDA BATSINDE, Akaba na NYIRAYO.

Imaze kugira uruhare mu kurera abana benshi, bari mu makipe atandukanye hano mu RWANDA.

MWIHANGANE… @bbkigalifm 89.7 FM pic.twitter.com/SG4CCgsvUZ

â€" IMFURAYACU Jean Luc (@imfuraluc01) April 4, 2025




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/benshi-bamuziho-gusabana-na-bose-ubuhamya-bw-abanyarwanda-kuri-mukuralinda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)