
Ni gahunda ifasha rwiyemezamirimo kuba yabona inguzanyo igeza kuri miliyoni 30 Frw bishyura mu myaka itatu nta nyungu bongeyeho.
Kwiyandikisha ku basaba abagenerwabikorwa muri iyi gahunda byari biteganyijwe ko bizarangira ku wa 01 Mata 2025. Icyakora iminsi yongerewe aho umunsi ntarengwa wo kwiyandikisha ari ku wa 21 Mata 2025.
Ni icyemezo ibyo bigo byombi byafashe mu guha umwanya uhagije ba rwiyemezamirimo umwanya uhagije wo kwiyandikisha banyuze aha
Urumuri Program yatangijwe ku wa 6 Werurwe 2025. Igamije gugasha abafite ibigo bito n'ibiciriritse bikorera mu Rwanda, bagahabwa ibikenerwa byose byaba mu buryo bw'amikoro n'ubumenyi ngo bagure imishinga yabo ibungabunga ibidukikije.
Ba rwiyemezamirimo bazatoranywa bazahabwa amahugurwa ku guteza imbere imishinga yabo, ubufasha mu bya tekiniki, n'inguzanyo zidasaba inyungu mu kwagura ubucuruzi bwabo.
Biteganyijwe ko abantu 135 ari bo bazatoranywa aho 35 muri bo bazahabwa inguzanyo nta nyungu batswe kugeza kuri miliyoni 30 Frw.
Uwemerewe kwiyandikisha muri iyi gahunda ni ufite ikigo gito cyangwa igiciriritse gikorera mu Rwanda ndetse kimaze byibuze amezi atandatu gikora cyanditswe muri RDB.
Icyo kigo gisabwa kuba cyibanda ku bijyanye n'ingufu zisubira, ubuhinzi butangiza ibidukikije, uburyo bugezweho bwo gucunga imyanda, ibikorwa by'inganda bitangiza, guteza imbere amashyamba ndetse n'ubwikorezi butangiza.
Abagenerwa iyo nguzanyo kandi bagomba kuba bakora imishinga itarengeje agaciro ka miliyoni 500 Frw.
Nyiracyo aba agomba kugaragaza uburyo abungabunga ibidukikije, kuba ari umugore cyangwa urubyiruko uri hagati y'imyaka 18 na 35, abafite ubumuga bagashishikarizwa kwitabira.
Gahunda ya Urumuri ni umusanzu ukomeye cyane w'abikorera mu gukusanya ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa gahunda y'Igihugu yo kurwanya ihindagurika ry'ibihe kugeza mu 2030 izakenera miliyari 11$ ariko hakaba hamaze kuboneka miliyari 6$.
