Burera : Abahinzi berekanye inyungu bakuye mu gufata ubwishingizi banakebura abakibukerensa - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ibi aba bahinzi barabivuga nyuma y'aho hegitari zigera kuri 80 bari barahinzeho ibirayi zitwawe n'ibiza ariko aho guhomba bakaba barishyuwe n'ikigo cy'ubwishingizi, bituma babona amafaranga yo kugura izindi mbuto barongera barahinga.

Umuyobozi wa Koperative COVMB, Ndacyayisenga Theobar, yavuze ko bagannye gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi mu 2022 nyuma y'aho ibiza byakundaga kubangiriza bagahomba.

Ati ''Twatangiranye ubuso bwa hegitari 200 ari bwo dushyira mu bwishingizi biza kugenda neza kuko twararumbije baratwishyura, ejo bundi mu 2024 ni bwo habaye ibiza biremereye hegitari 84 ziruma, ikigo cy'ubwishingizi cyaratugobotse kiduha miliyoni zigera kuri 18 Frw tuzigabanya abahinzi. Iyo tutaza kuba muri iyi gahunda y'ubwishingizi rero twari tugiye guhomba.''

Zirimwabagabo Faustin we yagize ati ''Iyo ibiza bitwaye ibirayi byacu hari abakozi babishinzwe mukorana ukajya kubona ukabona ikigo cy'ubwishingizi kirakwishyuye, wumva wishimye cyane kandi n'abana mu rugo barabimenya bitandukanye na wa muntu uhinga byatwarwa n'ibiza akihanagura burundu.''

Zirimwabagabo yakebuye abagitinya gushinganisha imyaka yabo avuga ko guhinga nta bwishingizi ari nko kugenda mu muhanda nta bwisungane mu kwivuza kuko iyo ugize ikibazo kwivuza biguhenda cyane.

Uwanyirigira Marie Jeanne utuye mu Murenge wa Rwerere, yavuze ko bishimiye cyane gahunda Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi kuko yatumye batongera guhinga ngo nibahomba batahire aho.

Ati 'Kera warahingaga haza imyuzure ugatahira aho, nta muntu n'umwe wabazaga ngo ko ibirayi byanjye byatwawe n'ibiza, ubu rero tubibaza ibigo by'ubwishingizi Leta yarakoze cyane, icyo nasaba ni uko bakongera nkunganire badutangira nibura ikagera kuri 60%.''

Umuyobozi wa Gahunda y'Ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo muri TAB-SPIU, Joseph Ntezimana Museruka, yasabye abaturage bose gushyira ibihingwa n'amatungo byabo mu bwishingizi kuko ibiza biri kwiyongera kubera imihindagurikire y'ikirere kandi ko byajya bibafasha mu kudahomba mu gihe bahuye n'ibiza.

Koperative COVMB ihinga ibigori, ibirayi ndetse n'imboga bakaba bahinga kuri hegitari 347 ziri mu bishanga bya Nyirabirande na Ndongozi. Kuri ubu iyi koperative ibarizwamo abanyamuryango 2112 barimo abagore 731.

Gushinganisha ibihingwa n'amatungo ni gahunda yatangijwe mu 2019 aho izwi nka 'Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi' igamije gufasha abahinzi n'aborozi kwirinda ibihombo bya hato na hato binyuze mu gushumbushwa ibyangiritse, gufashwa gukora kinyamwuga no kwizerwa n'ibigo by'imari.

Gahunda y'ubwishingizi ishyirwa mu bikorwa n'agashami gashinzwe gukurikirana imishinga mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB-SPIU) ku bufatanye na MINAGRI. Kugeza ubu abahinzi n'aborozi bamaze gushumbushwa miliyari 6,4Frw.

Leta y'u Rwanda imaze gutanga arenga miliyari 5 Frw mu kuganira abahinzi n'aborozi kuko buri wese imutangira nkunganire ya 40%.

Akanyamuneza ni kose ku baturage ba Burera bashinganishije ibirayi bahinga
Ndacyayisenga uyobora COVMB yavuze ko bishimira ko basigaye bashinganisha ibyo bahinga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-abahinzi-berekanye-inyungu-bakuye-mu-gufata-ubwishingizi-banakebura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)