
Yavuze ko yaba ari abashyushyarugamba (MC) n'abandi usanga bafite abantu bakorana, kandi bagenda baguka ku buryo usanga bakorera amafaranga menshi. Ati 'Ese bo mwaba mwabatekerejeho? Kuko nibaza y'uko (ku) imisoro hari icyakwiyongera turamutse nabo tubasoresheje.'Â
Mu gusubiza, Komiseri Mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti, yavuze ko kuva umwaka ushize bakoranye na Polisi bajya mu bukwe bunyuranye, ndetse bashyizeho abakozi ariko 'twaje gusanga atari uburyo bwiza'.Â
Yavuze ko ahubwo batangiye ubukangurambaga, ndetse muri iki gihe 'Turabatumira, tukabanza tukabigisha, cyane cyane abategura ubukwe, abatanga aho ubukwe bubera, abakora 'Decoration', turabigisha ndetse n'abashyushyarugamba.'
Akomeza ati 'Turabigisha, ariko abinangiye tujya tubatungura mu bukwe ku wa Gatandatu, n'uyu munsi birakorwa. Ariko tubyitwaramo neza, tukajyana ku ruhande ababishinzwe kugirango tumenye ni bande barimo kubikora, kandi bigenda bigaragaza ko abantu bagenda bumva neza bagasora.'
Mu Rwanda, gusaba ko utanga serivisi mu bukwe atanga umusoro bishingiye ku ntego ya Leta yo kwagura no kunoza uburyo bwo gukusanya imisoro, ndetse no kugabanya ubucuruzi bukorwa mu kajagari (informal sector).
Abatanga serivisi mu bukwe nka ba DJ, abafotora, abategura ibirori (event planners), abacuruza indabo n'ibindi, baba binjiza amafaranga, ariko benshi ntibiyandikisha nk'abacuruzi cyangwa ntibishyura umusoro. Gushyirwa mu buryo bwemewe bituma ibyo binjiza bigaragazwa bityo bakanatanga umusoro.
Hari abatanga serivisi mu buryo bwemewe, bishyura imisoro, n'abandi batabikora. Ibi bituma habaho ubusumbane. Icyifuzo ni uko bose bakorera mu buryo bumwe, kugira ngo hatabaho uburenganzira butangana mu bucuruzi.
Imisoro niyo sooko y'ibanze yinjiriza Leta amafaranga akoreshwa mu bikorwa rusange nko kubaka imihanda, uburezi n'ubuvuzi. Iyo abantu bose batanga umusanzu wabo binyuze mu misoro, igihugu kigira ubushobozi bwo kwiyubaka- Niko abahanga mu by'ubukungu bavuga.
Iyo serivisi zitangwa mu buryo butanditse, biragorana gukurikirana uwasabye cyangwa watanze serivisi igihe habaye ikibazo. Gushyira abatanga serivisi mu buryo bwemewe bituma habaho no kubakurikirana.
Ibi byose bigamije kongerera agaciro serivisi z'ubukwe no kuzishyira mu rwego rw'ubucuruzi rufite inyungu zifatika. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Mata 2025, hacicikanye urupapuro rugaragaza bamwe mu bantu bazajya batanga umusoro kuri serivisi batanze mu bukwe.
Nubwo bimeze gutya ariko, ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imisoro (RRA), cyagaragaje ko cyatunguwe n'aya makuru, kuko cyasubije ku rubuga rwa X uwitwa Uncle Gobby bagira bati 'Muraho neza UncleGobby, mwaduha amakuru arambuye ku wabahaye iyi fishi tukabikurikirana. Murakoze.'
Umunyamakuru Oswald Oswakim wa Radio/TV10, yagaragarije Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro (RRA) ko mu bo cyasabye kujya batanga imisoro kitashyizeho 'Abasaza basaba/basabwa n'abavuga amazina y'inka.'
Mu gusubiza ku butumwa bwe, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko abasaza basaba cyangwa se abakuru b'imiryango atari abacuruzi ku buryo nabo batanga umusoro-Â mu kumvikanisha ko baba batishyuriwe kubikora.
Yavuze ko abasabwa gutanga imisoro ari abatanga serivisi mu bukwe. Minisitiri Nduhungirehe ati 'Abasaza basaba/basabwa ni abakuru b'imiryango, ntabwo ari abacuruzi. Ntibashobora rero kwitiranywa n'abatanga serivisi zishyurwa mu bukwe (decoration, sound system, catering, itorero). Ntabwo byakumvikana ko abacuruzi bose mu Rwanda no ku isi bakwishyura imisoro ku nyungu bakorera, keretse abatanga serivisi mu bukwe.'
Urwidukunda Merci yabajije Minisitiri Nduhungirehe niba hari umusoro yatanga mu gihe cyose yategura ubukwe, agashaka abo mu muryango we bakamufasha gutekera ubukwe bwe, ndetse agashaka na korali aririmbamo ikamuririmbira mu bukwe.
Minisitiri Nduhungirehe yamusubije ati "Oya! Aha nta bucuruzi burimo, nta n'inyungu ihari." Yumvikanishije ko abasabwa gutanga imisoro ku bukwe ari kompanyi cyangwa se undi wese utanga serivisi zishyurwa mu bukwe.
Ati "Aha turavuga companies/Kompanyi zitanga services/serivisi zishyurwa mu bukwe, zigakoresha abakozi, zikagira na comptabilité/Ibyinjira. Izo zigomba kwishyura imisoro nk'abandi bacuruzi bose."
Minisitiri Nduhungirehe yanavuze ko n'abandi bantu barimo abashyushyarugamba (MC) n'abandi ku giti cyabo batanga serivisi, bagomba kujya batanga umusoro ku byo binjije.
Yavuze ko n'abashyushyarugamba (MCs) n'abandi bantu ku giti cyabo batanga serivisi zishyurwa mu bukwe cyangwa ahandi, bagomba kuba basobanutse imbere y'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA), ari byo kuba biyandikishije nk'abikorera ku giti cyabo (self-employed). Ibi bivuze ko bagomba gutanga imisoro nk'abandi bose bakora ku giti cyabo nk'abavoka, abanyabugeni, abajyanama mu by'akazi (consultants), n'abandi.
Ibi bishimangira ko nta muntu n'umwe wemewe kugurisha ibicuruzwa cyangwa gutanga serivisi zishyurwa atishyura imisoro. Ibi ni ihame ryemewe ku rwego mpuzamahanga mu mategeko agenga imisoro.
Mu yandi magambo: niba winjiza amafaranga binyuze mu byo ukoraâ€"waba ucuruza cyangwa utanga serivisiâ€"ugomba kwiyandikisha no gutanga umusoro uko amategeko abiteganya.
Nduhungirehe yungamo ati 'Nta mucuruzi n'umwe, ugurisha ibicuruzwa cyangwa utanga serivisi zishyurwa, utagomba kwishyura imisoro. Iri ni ihame mpuzamahanga ry'amategeko agenga imisoro.'
Ibyiciro bikurikizwa mu gutangira gusoresha abantu kuri serivisi batanga
Icyiciro cya mbere:
Kwandikisha no kumenya abatanga serivisi. Leta ibanza kumenya abatanga serivisi mu bukwe bose: ba DJ, aba MC, abafotora, abacuruza indabo, abategura ibirori (event planners), abafasha mu gutaka n'abandi.
Hashyirwaho uburyo bworoshye bwo kwiyandikisha, nko gukoresha 'online platforms' cyangwa urwego rw'imisoro (RRA) mu buryo bworoshye.
Haba ubukangurambaga bwo gusobanurira abantu impamvu yo kwiyandikisha no kwishyura umusoro.
Icyiciro cya Kabiri:
Gushyira mu bikorwa umusoro ku byinjijwe. Nyuma y'igihe runaka cyo kwiyandikisha (nko mu mezi 6), hatangira gukurikirana inyungu umuntu yunguka, hagashyirwaho umusoro ujyanye n'ubwinshi bw'amafaranga yinjijwe, cyane cyane umusoro ku nyungu (Income Tax).
Hano bashobora gutangirana n'abafite ibikorwa binini, kugira ngo abaciriritse babanze bamenyere.
Icyiciro cya Gatatu:
Gushyira mu bikorwa umusoro ku bindi bikorwa. Hano bashobora gutangira gusoresha no ku bindi nk'umusoro ku nyongeragaciro (VAT) ku bafite ibikorwa binini bibasaba no gutanga 'fagitire' zemewe.
Hashyirwaho uburyo bwo gukorana n'abagenzura ibikorwa (auditors) no kugenzura uburyo serivisi z'ubukwe zitangwa.
Icyiciro cya Kane:
Guhuza n'abandi bafatanyabikorwa. Mu gihe ibintu bimaze kujya ku murongo, hashobora gukorana n'inzego z'ibanze, za hoteli, abayobora imiryango, na za salle z'ibirori, kugira ngo zitange amakuru y'abatanga serivisi bose, bityo hamenyekane abatarabyinjiyemo.
Icyiciro cya Gatanu
Kugenzura no guhana abatubahirije. Nyuma yo gutanga igihe gihagije cyo kwiyandikisha no kubahiriza amategeko, hashyirwaho uburyo bwo gukebura cyangwa guhana ababyirengagiza, ariko bigakorwa mu buryo bwubaka, hatangwa n'amahirwe yo kwisubiraho.
 Â
Iyi nyandiko yatumye benshi bacika ururondogora, n'ubwo RRA yagaragaje ko itazi iby'aya makuru

Minisitiri Nduhungirehe yumvikanishije ko buri wese utanga serivisi mu bukwe akwiriye kujya atanga umusoro mu Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe imisoro (RRA)Â Â
Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro, Ronald Niwenshut, aherutse gutangaza ko bamaze igihe mu bukangurambaga n'ibiganiro n'abantu batanga serivisi zinyuranye mu bukwe