
Ibi byagarutsweho mu mahugurwa ajyanye no gucunga imari, COPEDU PLC yahaye ababyeyi barerera ku ishuri rya Rise To Shine, ku wa 5 Mata 2025.
Umuyobozi ushinzwe amashami ya COPEDU Plc, Seif Mbarushimana, yavuze ko ababyeyi bakwiye kumva ko uko bakora igenamigambi mu rugo ry'ibikeneye gukorwa bagomba no gushyiramo kwishyura ishuri ry'abana, kuko bituma n'igenamigambi ry'ikigo rigerwaho abanyeshuri bakiga neza.
Ati 'Uko umuryango ukora igenamigambi ni nako n'ikigo gikora igenamigambi, ababyeyi baramutse batishyuye ku gihe, rya genamigambi ry'ikigo ntabwo ryabasha kugerwaho, cyangwa iyo umubyeyi agiye mu birarane bituma ibyo ikigo cyateguye bitagerwaho, kandi ibyo bituma ireme ry'uburezi risubira inyuma.'
Yakomeje avuga ko mu rwego rwo gufasha ababyeyi, bashyizeho serivisi zitandukanye zirimo izo kwizigamira ndetse n'inguzanyo zitandukanye zirimo ifasha kwishyura ishuri ry'umwana yitwa 'Yige Atuje'.
Umuyobozi mukuru wungirije wa Rise to Shine, Mboningarukiye Jean Marie, yavuze ko ubusanzwe bahuraga n'ibibazo by'ababyeyi batinda kwishyura amafaranga y'ishuri, ariko nyuma y'amahugurwa COPEDU ibahaye, bafite icyizere ko bigiye guhinduka.
Ati 'Twajyaga tugira ibibazo bijyanye no kwishyura amafaranga y'ishuri ababyeyi batishyuriye ku gihe, ibyo byatumaga natwe bitugora kubona imishahara y'abarimu, kandi uko kutishyurira ntabwo ari uko baba batayafite, ahubwo ni kwa gucunga imari nabi. Gusa ubu dufite icyizere ko bigiye guhinduka.'
Umwe mu babyeyi barerera kuri Rise to Shine, Jean De Dieu Dusingize, yavuze ko nk'ababyeyi batibukaga ko igenamigambi ry'ikigo rishingira ku buryo bishyuyemo amafaranga y'ishuri, ariko bagiye kujya bazirikana ko bagomba kwishyura amafaranga y'ishuri ku gihe.
Dusingize yavuze ko abo bizananira kwishyura ku gihe bazagana ibigo by'imari nka COPEDU, ariko abana babo bakiga neza.
Ati 'Twabonye bafite serivisi nyinshi zadufasha nk'ababyeyi, turamutse tuzifashishije byadufasha, abana bacu bakiga neza mbese bakiga batuje.'
COPEDU Plc ni ikigo cy'imari cyatangiye ibikorwa byacyo mu myaka 28 ishize, gitanga serivisi z'imari zo kizigama no gutanga inguzanyo.




