
Yabigarutseho ku wa 19 Mata 2025, mu kiganiro yahaye icyiciro cya 13 cya ba Ofisiye bari kwiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama (RDF-SCSC) bari basoje urugendo rw'iminsi itanu barebera hamwe amasomo bashobora gukura mu rugamba rwo kubohora igihugu. Yari kumwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.
Gen (Rtd ) Kabarebe yavuze ko u Rwanda rutekanye kuko ingabo zarwo zihora ziteguye kurinda igihugu ari na yo ndangagaciro ikomeye yaranze RPA mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Yasabye abakiri mu ishuri gutera ikirenge mu cya RPA bagahangana n'ibibazo bigenda bivuka umunsi ku wundi.
Iri somo rihuriza hamwe abanyeshuri n'ababigisha bagasesengura intambara yo kubohora igihugu, bagize umwanya wo gusuzuma ibice nyamukuru bigize urugamba, n'imbogamizi abayobozi ba RPA bagiye bahura na zo bagakuramo amasomo azabafasha.
Muri urwo rugendo abanyeshuri bagize umwanya wo kuganira no gusobanuza abasirikare bakuru b'u Rwanda ku byerekeye urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye ku wa 1 Ukwakira 1990, bibabera amahirwe yo gusobanukirwa no kwiga imitegurire y'urugamba n'uko bakemura ingorane bahuye na zo mu bikorwa bya gisirikare.


