
Byagarutsweho ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, by'umwihariko Abatutsi biciwe muri komini Muganza na Kibayi, ibice biherereye mu mirenge ya Mukindo, Muganza na Mugombwa mu Karere ka Gisagara
Muri icyo gikorwa kandi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 3777 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside, ishyingurwa mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Mugombwa, ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 34.
Bamwe mu barokokeye mu mirenge ya Muganza-Mugombwa na Mukindo, barimo Mukantwari Louise na Uwimana Blandine, bavuga ko ubwicanyi bwakorewe muri za komini Muganza na Kibayi bwari indengakamere.
Impamvu ni uko ubwicanyi bwatijwe umurindi n'abayobozi barimo ba burugumesitiri wa Muganza Ndayambaje Elie n'uwa Komini Kibayi witwa Kajyambere n'Abarundi bari bahungiye mu Rwanda.
Mukantwari yavuze ko aba bayobozi bayoboye ubwicanyi ndetse bakajya no guhuruza impunzi z'Abarundi bari mu nkambi y'ahitwa i Saga.
Ati 'Impunzi zagize uruhare rukomeye mu kurimbura Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Mugombwa, no mu nkengero zaho.'
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste, yavuze ko imiyiborere mibi yatumye Abatutsi batagira ingano bicwa, agaya by'umwihariko Abarundi bari mu icumbi, aho kuribamo bitwararitse, bagahitamo kwica.
Ati 'Turagaya ubuyobozi bubi bworetse igihugu, ariko tukanagaya bariya baturanyi b'Abarundi, bari baraje twarabahaye icumbi, ariko bakarenga bagahitamo kwica Abatutsi.'
Yakomeje asaba abaturage kudakerensa imbabazi zatanzwe n'abarokotse kuko ari impano ikomeye batanze, cyane ko zatumye ubumwe n'ubudaheranwa bugerwaho mu Rwanda.
Ni ibintu yahereyeho asaba abafite amakuru y'ahakiri imibiri kuyatanga, kugira ngo na bo batange umusanzu mu rwego rwo gukomeza ubumwe bw'Abanyarwanda no kuruhura imitima y'ababuze ababo.
Imibiri 3777 yashyinguwe mu Rwibutso rwa Mugombwa, irimo 3765 yimuwe ivanwa mu mva yo mu Murenge wa Mukindo, mu Kagari ka Nyabisagara, ndetse n'indi 12 yabonetse mu mirenge ya Mugombwa na Muganza.






