Hagiye kubakwa uruzitiro rushya rwa Pariki y'Ibirunga mu gukumira inyamaswa zikomeje guhombya abaturage - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ni ikibazo gifitwe n'abaturage benshi bafite imirima yegereye Pariki y'Ibirunga, aho bavuga ko bakimaranye igihe kinini.

Nzayisenga Beatrice wari warahinze ibirayi, umurima umwe wose ukaribwa n'inkima, yasabye Leta kubafasha kwishyurwa no gukemura iki kibazo cy'inyamaswa zihora zona imyaka yabo.

Ati 'Zandiriye umurima wose, nta musaruro nabonyemo narahombye, ndasaba Leta ko yadufasha kurinda izo nyamaswa kandi bakajya banatwishyurira ku gihe ibyo ziba zariye.''

Habimana Theoneste we yavuze ko bishyize hamwe bashyiraho Irondo rikora ku manywa rishinzwe gukumira izo nkima, ariko ikibazo kikirenze ubushobozi bwabo.

Ati 'Mbere zarazaga zikajya mu mirima yacu abantu bakazihunga ugasanga na hegitari y'umurima w'ibirayi zayona zikayimara ku munsi, kuko usanga ziza ziri mu matsinda ari nka 30 cyangwa 50. Turasaba Leta ko yakongera giciro iturihiraho kuko ugereranyije n'igishoro dushyira mu murima ntabwo bihura, ikindi ntabwo ubwishingizi buturiha iyo twonewe n'inyamaswa.''

Twahirwa Theogene we yavuze ko ubushize zamwangirije 30% by'ibirayi yari yahinze ariko ko ikibazo bafite kinini ari uko abangirijwe n'izi nyamaswa batinda kwishyurwa bikabagusha mu bihombo.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko iki kibazo cy'inyamaswa zitoroka Pariki y'Ibirunga zikonera abaturage bakizi, avuga ko bakorana n'Urwego rw'Iterambere ndetse n'Ikigega cy'Ingoboka gihari kugira ngo abaturage barihwe imyaka yabo.

Ati 'Kimwe mu bisubizo bihari ni uko hari gahunda yo kongera gusubiramo uruzitiro rwa Pariki y'Ibirunga kugira ngo rukomere hari aho inyamaswa zagiye zirusenya zikambuka zikajya konera abaturage.''

Guverineri Mugabowagahunde yakomeje avuga ko hari n'uburyo bwo guhana amakuru mu buryo bwihuse bwari bwarashyizweho ariko ngo ntibwabasha gukora neza kuko abatanga raporo y'uko imyaka yabo yangijwe batayatangaga neza.

Ati 'Ubu rero twashyizeho uburyo bukomeye kuva ku buyobozi bwo ku Murenge n'ubuyobozi bwa RDB ku buryo bose bakorana kugira ngo amakuru aboneke vuba umuturage wangirijwe abashe kwishyurirwa ku gihe.'

Guverineri Mugabowagahunde yijeje abaturage ko gutinda kubishyura bitazongera kubaho nyuma y'aho hanogerejwe imikorere y'abari mu murongo ushinzwe kwishyura abangirijwe n'inyamaswa.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde, yavuze ko hagiye kubakwa uruzitiro rushya rwa Pariki y'Ibirunga ruzafasha mu gukumira inyamaswa zoneraga abaturage
Nzayisenga Beatrice yasabye Leta kubafasha ikabarinda inkima zibonera ibirayi
Habimana Theoneste avuga ko bishyize hamwe bakora Irondo rya kumanywa rikumira inkima ariko ngo nijoro biranga bakonerwa n'imbogo
Umurenge wa Gataraga ubarizwamo imirima myinshi y'ibirayi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-kubakwa-iruzitiro-rushya-rwa-pariki-y-ibirunga-mu-gukumira-inyamaswa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)