Hatangajwe umunsi n'aho Alain Mukuralinda azashyingurwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda yitabye Imana ku wa 4 Mata 2025, mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, afite imyaka 55 y'amavuko.

Igitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwe cyo giteganyijwe ku wa 9 Mata 2025 kuva Saa Kumi n'Imwe z'umugoroba, mu rugo rwe mu Karere ka Kicukiro.

Mukuralinda yavukiye mu Karere ka Rulindo mu 1970, gusa umuryango we wahise wimukira i Kigali, ubwo yari afite imyaka ibiri.

Uyu mugabo wabaye Umushinjacyaha ndetse akaba n'Umuvugizi w'Ubushinjacyaha, yari uzwiho gusabana na bose, kuko usibye ibikorwa by'ubutabera na politiki, yari azwi kandi mu bijyanye n'imyidagaduro, aho yabaye umuhanzi w'ikirangirire akoresha izina rya 'Alain Muku' akanagira sosiyete ifasha abahanzi izwi nka Boss Papa.

Yakundaga kandi umupira w'amaguru cyane ko yari afite n'ikipe y'abato.

Ni we wahimbye indirimbo y'Ikipe y'Igihugu Amavubi yitwa 'Tsinda batsinde' ndetse yahimbye n'izindi zakunzwe z'andi makipe.

Alain Mukuralinda yakoze imirimo itandukanye mu gihugu
Gahunda yo guherekeza Alain Mukuralinda yashyizwe hanze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangajwe-umunsi-n-aho-alain-mukuralinda-azashyingurwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)