
Ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994 ntiryari irisanzwe mu Rwanda, by'umwihariko i Kanombe mu rugo rw'uwari Perezida Juvenal Habyarimana, ubwo indege yari imuvanye mu nama i Dar es Salaam yahanurwaga, umurambo we ukagwa mu mbuga.
Indege Falcon 50 ya Habyarimana imaze guhanurwa, umujinya uvanze n'urwango wasaze abari mu rugo rwe aho umurambo we waguye, bahigira kumara Abatutsi babaye urwitwazo rw'urwo rupfu.
Umugambi wo kurimbura Abatutsi wari umaze iminsi ucurwa nk'uko amaperereza menshi yabigaragaje, dore ko n'urutonde rw'abagombaga gupfa, ibikoresho byagombaga gukoreshwa n'uburyo bagombaga kwicwa byose byari byarateguwe, icyakora icyari kitazwi ni umunsi nyakuri ubwo bwicanyi ndengakamere bwari kubera.
Iryo joro Abatutsi ba mbere batangiye kwicwa ariko mu rugo rwa Habyarimana bahigira kumuhorera byanze bikunze. Igitabo La Traversée cy'umunyamakuru Patrick de Saint-Exupéry, kigaragaza ko umurambo wa Habyarimana n'abandi bari kumwe mu ndege imaze kuboneka, yashyizwe mu ruganiriro [rwo kwa Habyarimana].
Bukeye bwaho abo mu muryango wa Habyarimana bari bateranye, baje kwirebera n'amaso urupfu rw'uwabo wari Perezida w'u Rwanda. Umujinya wari wose kuri Jean Luc, umwe mu bahungu ba Habyarimana wari witwaje imbunda [aba mu Bufaransa ubu] ndetse na Agathe Habyarimana.
Muri icyo gitondo, Godelieve, mushiki wa Habyarimana wari Umubikira yabwiye abari baje gufata mu mugongo umuryango, ko nta kabuza musaza we yishwe n'Abatutsi bityo bagomba kwicwa bagashira.
Uyu Godelieve n'ubwo yari umubikira bivugwa ko yari umwe mu bavuga rikijyana mu muryango wa Habyarimana, akanga Abatutsi cyane. Mu 2004 hari umutangabuhamya wakoze muri Minisiteri y'Ubuzima wabwiye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania, ko Godelieve mu 1993 yajyaga aza ku kazi kabo agacunaguza uwari umuyobozi w'ishami ryabo w'Umututsi.
Patrick de Saint-Exupéry mu gitabo avuga ko Godelieve yabwiye abari baje gusezera kuri musaza we ati 'Abatutsi bose bagomba kwicwa'. Byashimangiwe na Agathe Habyarimana wavuze ko 'bagomba kubadukiza [Abatutsi]', ashishikariza abari aho gushaka imbunda bagafasha Interahamwe guhorera umugabo we.
Guhigira ko Abatutsi bose bagomba gupfa bivuzwe n'umuryango wa Habyarimana byanemejwe n'abana ba Dr. Emmanuel Akingeneye ari bo Jeanne Uwanyiligira na Marie-Claire Uwimbabazi.
Aba babyumvise uwo munsi bagiye mu rugo rwa Habyarimana kureba umurambo wa se na we waguye mu ndege yari ivanye Perezida muri Tanzania.
Umututsi yari umwanzi mu muryango
Kuba umuryango wa Habyarimana warahise utunga agatoki Abatutsi kuba inyuma y'abamwishe, ntabwo byari impanuka. Ni umuryango wari umaze igihe ufitiye urwango Abatutsi, by'umwihariko Agatha Kanziga wari umaze imyaka ane ayoboye Akazu, kari kagizwe n'ibikomerezwa byo ku butegetsi bwa Habyarimana birimo n'umunyemari Kabuga Felicien.
Colonel René Galinié wari ushinzwe iby'ingabo muri Ambasade y'Abafaransa mu Rwanda muri Kamena 1991 yanditse ko Agathe Kanziga yari afite ingufu zikomeye mu gihugu ku buryo yivangaga no mu byemezo umugabo we yafataga.
Ati 'Akazu kavangavanze imikorere ya Perezida ku buryo nta mpinduka nzima ashobora kuzana. Muri abo [bamuvangira] harimo n'umugore we'.
Izo mbaraga Kanziga yarazikomezanyije na nyuma y'urupfu rw'umugabo kugeza kuwa 9 Mata ubwo we n'umuryango we bahungishirizwaga mu Bufaransa. Bivugwa ko umugabo we akimara gupfa, Kanziga yakoranye bya hafi na Col Bagosora Théoneste wasaga nk'uwasigaranye ubutegetsi.
Andrew Wallis mu gitabo cye 'Stepp'd in Blood: Akazu and the Architects of the Rwandan Genocide Against the Tutsi', agaragaza uburyo muri Mutarama, 1991 hari inama yigeze kuba saa munani z'ijoro ikitabirwa n'abarimo Agatha Kanziga, Perezida Habyarimana hamwe n'abandi bari bahuriye mu Kazu.
Muri iyo nama hanzuwe ko abasivili b'abahutu bigishwa imbunda mu ibanga bagasabwa gutanga umuganda wo kwica Abatutsi ndetse banababwira ko n'inkotanyi yose bahura bayica kuko ngo gutema urumogi biba bidahagije iyo utaranduye umuzi warwo.
Na Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mu 1994, yavuze uburyo Agathe Kanziga yari umuhezanguni wanga Abatutsi, ko na nyuma yo guhabwa ubuhungiro mu Bufaransa yashatse gukomeza Jenoside.
Yigeze kuvuga ati 'Twahaye icumbi Agathe Habyarimana, ariko ni umusazi ushaka gukomeza guhamagarira abantu gukora Jenoside kuri radiyo zo mu Bufaransa. Biragoye kumucubya.'
Imyaka 31 irashize, umuryango wa Habyarimana wakomeje kwinangira no kwemera uruhare rwawo mu byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo bamwe mu bawugize barimo Jean Luc Habyarimana bakomeje inzira yo guhaka na no gutoneka bayirokotse.
Ubushinjacyaha bw'u Bufaransa buherutse kujurira busaba ko habyutswa dosiye ya Agathe Kanziga, akaburanishwa ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.