
Abo bacuruzi bavuga ko basabwa n'ubuyobozi gucururiza mu nzu gusa, ibintu bavuga ko bitabahesha abakiliya nk'uko basanzwe bababona iyo babasanze mu modoka zihagarara aho.
Ubusanzwe aba bacuruzi usanga biganjemo ab'amata, inyama, ibigori, ibirayi n'ubunyobwa, bamenyereye gushakira abakiliya ku bagenzi b'imodoka ziba zihagaze muri ako gace.
Gucuruza kwabo bisaba kuza ku kirahure babaza niba hari ushaka ibyo bacuruza, yabemerera bagahita bakizana bihuta bakishyurwa.
Mu mezi make ashize, abo baturage bavuga ko ubuyobozi bw'Umurenge wa Kinazi bwabasabye kureka kongera gucuruza muri ubwo buryo, kuko biteza akajagari, ndetse bikaba byateza n'impanuka.
Icyakora abacuruzi bo ntibabobona kimwe n'ubuyobozi aho umwe mu bacururiza amata muri ako gace utarifuje gushyira hanze imyirondoro ye, yavuze ko gucururiza mu nzu bitabaha icyizere kuko ababigeragaje bose mbere bahombye.
Ati ''Maze imyaka isaga 30 mba hano, ariko nakuze mbona abantu bacuruza batya. Mu mezi nk'atanu ashize, ni bwo umuyobozi w'umurenge yatubujije kongera gucuruza mu buryo bwari busanzwe, avuga ko buteza akajagari, adusaba kujya dukorera mu nzu gusa.''
Ni uburyo avuga ko batabonamo inyungu kuko ku modoka ari ho bakura abakiliya, agasaba ko ubuyobozi bwagira ubushishozi bukisubira kuri iki cyemezo.
Mugenzi we na we yabwiye IGIHE ko mu kugerageza gukemura akajagari gashinjwa bamwe muri bagenzi babo, bari banafashe icyemezo hagati yabo cyo kujya basimburana mu gushaka abakiliya, aho kuri buri modoka ihagaze hajya hajya abacuruzi babiri gusa, ariko akavuga ko na byo ubuyobozi butabyumvise.
Uyu mucuruzi akomeza avuga ko bifuza ko ubuyobozi bwabafasha bukumva gutakamba kwaho, bugatanga umurongo uhamye ariko na bo utabagusha mu gihombo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinazi, Nkubana Vianney, yabwiye IGIHE ko ubwo bucuruzi ari ubw'akajagari bwagiyemo abantu b'urubyiruko birukansa amata ku modoka, bakaba bashaka ko bucika.
Ati 'Twifuza ko bwaba ubucuruzi bw'amata butuje, abantu bakajya baza bagaparika, bagasaba icyo bashaka atari ukwiruka ku modoka, twarabiganiriye.''
Uyu muyobozi avuga ko bibangamye kuko babirwaniramo, agatanga urugero, rw'ababirwaniyemo bapfa abakiliya, umwe muri bo akajyanwa mu bitaro, impamvu aheraho agaragaza ko badakwiye gutegereza ko hagira upfira muri ibyo bikorwa ngo babone kubihagarika.
Ku cyo kubakorera ubuvigizi bakabasabira ibigo bitwara abagenzi kujya bihagarara kugira ngo abagenzi babahahire, uyu muyobozi avuga ko na byo byarebwaho kuko ibyapa byo guhagarikamo imodoka bihari, bakaba banyuza ubusabe bwabo mu Rugaga rw'Abikorera, mu Murenge bakoreramo wa Kinazi.



