
Iyi mpanuka yabaye mu masaha saa cyenda n'igice z'igicamunsi, kuri uyu wa 8 Mata 2025, mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Mbazi, Akagari ka Tare, Umudugudu wa Kagarama, ku muhanda wa kaburimbo Huye-Nyamagabe ahitwa i Gashikiri.
Umuyobozi wa Volcano Express ishami rya Huye, Havugimana Emmanuel, yatangarije IGIHE ko iyo modoka yari iya saa cyenda z'igicamunsi yari ivuye muri gare ya Huye yerekeje mu Mujyi ya Nyamagabe.
Nyuma y'iminota mike ihagurutse, ubwo yageraga mu ikorosi ry'ahitwa i Gashikiri, ahantu hamanuka, iyi modoka ngo yananiwe kuringaniza umuduvuguko mu ikorosi, ihita itana, igonga ibyuma byo ku muhanda bitangira imodoka, ihita iribirinduka munsi yawo.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye IGIHE ko iyo mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko bitewe naho yari ageze mu ikorosi, aho yahise ihitana umushoferi wari uyitwaye, ikanakomeretsa abagenzi 22 barimo bane bakomeretse cyane.
Ati 'Abakomeretse bamwe bajyanwe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), abandi bajyanwa ku Bitaro bya Kabutare.''
SP Kayigi, yakomeje yibutsa abatwara ibinyabiziga kwitwararika birinda umuvuduko mwinshi, kubahiriza ibyapa byo ku muhanda no kwirinda gukorera ku jisho kuko biteza impanuka kandi akenshi ziba zikomeye.


