Ibibazo bivugwa mu Banyamulenge baba mu Burayi byahuye bite na politiki? - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Ibyo bice bishingiye ku gucikamo ibice kw'abagize Umuryango w'Abanyamulenge baba mu Bwongereza witwa Banyamulenge Community Association (BACA), aho bamwe bawiyomoyeho barema uwabo witwa BACU (Banyamulenge Community in the UK).

Iyo BACU ni yo irimo benshi mu bashinjwa 'kugambanira ubwoko'.

Bamwe mu baba mu mahanga ngo basigaye barigaruriwe n'abantu ba hafi ba Tshisekedi, kugira ngo abone uko abacamo ibice bityo imisanzu yatangwaga muri Twirwaneho ihagarare cyangwa igabanyuke, bimubere inzira yoroshye yo gutsinda urugamba.

Hashize icyumweru IGIHE itambukije inkuru ivuga kuri ibyo bibazo. Abavuzwe mu nkuru, bavuga ko ibyo bagenzi babo babashinje atari ukuri, ahubwo ko ari ibibazo bishingiye ku madini, byatumye bamwe bahindukira bakabyinjizamo politiki.

Benshi mu bavuzwe, basengera mu rusengero rwitwa New Jerusalem Gospel Church rukorera mu Mujyi wa Sheffield mu Bwongereza. Umuyobozi warwo, Pasiteri Ruvimba Justin yabwiye IGIHE ko mu 2023 aribwo iryo torero ryemewe mu mategeko y'u Bwongereza, ritangira kumenyekanisha ubutumwa bwiza ku Isi.

Gusa itangira ryaryo ntabwo ryaje gutyo gusa, kuko ryari ryiyomoye ku yandi matorero. Ati 'New Jerusalem Gospel Church yatangijwe n'abakirisitu bizera Imana, benshi bari bagaye imikorere y'aho bari basanzwe basengera, ni ukuvuga mu yandi matorero. Ibi byakozwe nyuma y'ibiganiro byinshi byari bigendereye ku gukosora ibyo benshi bemeraga ko bikeneye gukosorwa. Nyuma y'aho bigaragarariye ko gukosora bigoye, bahisemo gutangiza itorero rishya.'

Yavuze ko imikorere yaryo ntaho ihuriye n'ibikorwa 'ibyo aribyo byose birebana na politiki. Umurimo wacu wa mbere ni ukwigisha Ubwami bw'Imana'.

Pasiteri Ruvimba, Nzabakiza Bienvenue umwana w'Umupasiteri witwa Pasiteri Mudage, Pasiteri Gikeka Nzayi Dieudonné, Pasiteri Ruganza Emmanuel, Steve Mbasha, bari mu bavuze ko ntaho bahuriye na politiki.

Pasiteri Ruganza ati 'Kuri njye ni igitutsi, nasizwe icyasha.'

Pasiteri Ruvimba yavuze ko we n'abandi bagenzi be, nubwo bari mu mahanga, bagira ibikorwa byo gufasha Abanyamulenge bakiri muri Congo. Yabwiye IGIHE ko ku giti cye aherutse kohereza 1000$ muri RDC yo gufasha imfubyi.

Yavuze ko we na bagenzi be, barwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi ukora ubwo bwicanyi, kandi ko ababashinja kuba mu kwaha kwe, bahengereye ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kugira ngo babaharabike.

Ati 'Ntabwo turi abanzi b'igihugu cyacu n'ubwoko bwacu ahubwo natwe twamagana ubutegetsi bwa Tshisekedi bwica benewacu n'Abatutsi bose bari mu Burasirazuba bwa Congo.'

Ubuyobozi bwa Twirwaneho mu Burayi buti 'ntitubemera'

Twirwaneho ni umutwe watangiwe na Gen Makanika uherutse kwicwa n'Ingabo za FARDC, ufatwa nk'intwari y'Abanyamulenge. Ugizwe n'Abanyamulenge barwanira uburenganzira bwabo by'umwihariko bamagana ubwicanyi bumaze igihe bukorerwa ubwoko bwabo.

Umuyobozi w'Abarwanashyaka ba Twirwaneho mu Burayi, Amon N. Kijana, yavuze ko Abanyamulenge baba mu Bwongereza, bacitsemo ibice bibiri, bamwe bajya ku ruhande batangira gukoreshwa na Tshisekedi.

Ngo hari bamwe bikuye mu Muryango wari ubahuje witwa BACA, bagatangiza undi bise BACU.
Ati 'Biyunga n'agakundi k'abantu bakoreshwa na Leta ya Tshisekedi, bihuriza mu muryango bashimuse bise Gakondo Nyakuri. Iryo zina Gakondo, risanzwe ari ihuriro ry'amatsinda [Mitualité] y'Abanyamulenge ku Isi.'

Yakomeje avuga ko abari ku ruhembe barimo Prosper Baseka, bise iryo huriro 'Gakondo' kugira ngo bayobye abaturage ko na bo ari Gakondo isanzwe izwi n'Abanyamulenge ku Isi.

Usibye ngo Baseka utuye mu Bubiligi, hari n'abandi bafatanya barimo uwitwa Jacques Bigirumwami Kongolo, bose 'biyemeje kurwanya Twirwaneho babifashijwemo n'ubutegetsi bwa Kinshasa'.

Kongolo aherutse guhabwa akazi na Tshisekedi nyuma yo kumara igihe kinini mu buhungiro muri Ethiopia.

Kijana asobanura ko uyu Baseka afitanye imikoranire n'Abapasiteri bavuga ko badafite aho bahuriye na politiki. Ati 'Umuyobozi wabo Prosper Baseka, yari kumwe n'abo ba Pasiteri bakubwiye ko batari muri politiki, ngo nabo ni Twirwaneho.'

Yavuze ko ihuriro aba bapasiteri n'abandi bakorana barimo ritabarizwa muri Twirwaneho 'nta nubwo bazwi nk'Abarwanashyaka tuyoboye', ndetse ko ngo baherutse kwitabira igikorwa cy'abashyigikiye Tshisekedi.

Ati 'Nibareke kuvanga ibikorwa bya politiki. Niba baritabiriye kiriya gikorwa cyabereye mu Bwongereza, ntabwo bari mu itorero ahubwo bari muri politike.'

Inkuru bifitanye isano: Bombori bombori mu Banyamulenge bari muri Diaspora: Amafaranga ya Tshisekedi yatumye bamwe bahinduka ibikoresho




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibibazo-bivugwa-mu-banyamulenge-baba-mu-burayi-byahuye-bite-na-politiki

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 9, May 2025