
Igitaramo cyitwa Mudaheranwa cyabaye ku wa 13 Mata 2025, gitegurwa n'umuhanzi Musinga Joe hagamijwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 binyuze mu bugeni n'ubuhanzi.
Musinga yaririmbye indirimbo zirimo ubutumwa bwo kwibuka ndetse no kwiyubaka zikubiye mu muzingo yise 'Mudaheranwa 31'
Yagaragaje uruhare rw'Inkotanyi mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi n'urugendo rwo kwiyubaka ku Rwanda n'abarokotse Jenoside muri rusange.
Yashimangiye ko uruhare rw'abahanzi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari rwo rwatumye ahagurukana imbaraga ngo akoreshe ubuhanzi mu kubaka igihugu.
Ati 'Bamwe mu bahanzi bakoze indirimbo zihembera urwango zoretse igihugu cyacu, rero nk'umuhanzi ni umwanya mwiza wo kongera kuvuga ngo ubuhanzi bworetse igihugu cyacu bwakongera bukacyubaka.'
Umunyabugeni Theoneste Kubwayo, yifashishije ibihangano bye yacanye urumuri rw'icyizere mu buryo bwihariye bw'ubugeni, ashushanya 'bougie' 31 zigaragaza imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi imaze ihagaritswe n'Ingabo za RPA.
Depite Izere Ingrid Marie Parfaite yabwiye urubyiruko ko rugomba kurangwa n'ubumwe n'ubudaheranwa bagakoresha amahirwe igihugu gitanga mu kwiteza imbere.
Ati 'Igihugu cyacu cyaduhaye amahirwe, ayo mahirwe rero mureke tuyakoreshe nk'urubyiruko, dufite imbaraga, dufite impano, ibyo byose tubikoresheje neza byadufasha gusigasira amateka yacu dukora icyiza, tuba abahanga b'icyiza, dushyira ubumwe bwacu imbere.'
Iki gitaramo kibaye ku nshuro ya kabiri cyahariwe kuzirikana urugendo rw'imyaka 31 y'ubudaheranwa bw'u Rwanda hashingiwe ku bikorwa by'amajyambere rumaze kugeraho ndetse n'Abanyarwanda mu mibereho yabo.
Urubyiruko rwitabiriye iki gitaramo rwavuze ko bigiyemo amateka yaranze u Rwanda n'uburyo bashobora kwifashisha impano zabo mu kubaka igihugu aho kugisenya.







