
Yabisabye ku wa 22 Mata 2025, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR) no mu bigo byari biyishamikiyeho byari mu nkengero zayo.
Yashimye akazi gakomeye kakozwe na UR mu gusana u Rwanda nyuma ya Jenoside, binyuze mu bushakashatsi bugamije gushaka ibisubuzo by'ibibazo byariho.
Dr. Gakwenzire yagaragaje ko kwiga k'Umututsi akagera muri Kaminuza byari bigoye cyane mu bihe bya mbere ya Jenoside.
Yagaragaje ko Abatutsi bake bababashije kuminuza, bakaba abakozi ba Kaminuza cyangwa abanyeshuri bayo bakaza no kuhicirwa muri Jenoside, bakwiye kujya bibukwa by'umwihariko, bakanitirirwa inyubako n'imihanda yo muri iyo Kaminuza.
Ati ''Imihanda n'ibikorwaremezo tubona muri iyi Kaminuza bikwiye guhabwa amazina y'abanyeshuri, abakozi n'abayobozi bize ndetse bagakora aha, bakaza kwicwa muri Jenoside. Ibi byafasha mu guha agaciro abishwe no gukomeza kwibuka Jenoside.''
Yakomeje asaba ko UR ikwiye kwandikwaho, hakerebwa uruhare yagize mu bushakashatsi kuri Jenoside, hashimwa ibyo yagezeho no kwereka cyane cyane abato ko ibyo kwigaho bigihari kandi byinshi.
Ati 'Iyi Kaminuza na yo ubwayo nk'ikigo ikwiye kwandikwaho, hakagaragazwa uruhare rwayo, mu gusana no kubaka igihugu cyacu muri iyi myaka 31 ishize. Abantu bakwiye kongera kwibaza byonyine akazi kakozwe kuva muri Kanama 1994 kugeza muri Mata 1995 Kaminuza yongeye gufungura imiryango. Ni igihe cyari gikomeye cyane, Kaminuza yari itongo.'
Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, na we yashimiye umusanzu wa UR binyuze mu nteganyanyigisho minisiteri ayoboye yashyizeho zo gukemura ibibazo.
Ati 'Hashyizweho integanyanyigisho zo gukemura ibibazo by'ihungabana no kwita ku buzima bwo mu mutwe (Clinical psychology), gukemura amakimbirane (Conflict resolution), guhindura imibereho n'imyumvire (Social work), uburere mboneragihugu (Civil Education, citizenship and transformative education) n'ibindi.'
Mu gihe Kaminuza y'u Rwanda yibuka abayo bazize Jenoside inahiga ko ibyabaye bitazongera, ubuyobozi bwayo bukavuga ko budatewe ishema no kuba abahanga yareze ari na bo bahekuye u Rwanda.





