IBUKA yasabye ko RDC, u Burundi n'u Bubiligi bijyanwa mu nkiko - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Yabigarutsemo ubwo Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bari bateraniye muri BK Arena ahabereye Umugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr. Gakwenzire yavuze ko muri ibi bihe hakiri ibibazo by'ingengabitekerezo ya Jenoside ituruka ku basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari muri FDLR, bagamije kurimbura Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda no gukomeza umugambi wabo batarangije wo kurimbura Abatutsi mu Rwanda.

Yavuze ko Umuryango IBUKA ushimira umurongo u Rwanda rwafashe muri iki kibazo n'uburyo rwashyizeho ingamba zitandukanye zo kurinda umutekano w'Abanyarwanda.

Dr. Gakwenzire yavuze ko ibihugu bishyigikiye FDLR bikwiriye kujyanwa mu nkiko.

Ati 'Birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, n'u Bubiligi. Umuryango IBUKA ukabona ko ibyo bihugu bikwiriye kuregwa mu nkiko mpuzamahanga kuko iyi myitwarire idakwiriye kwihanganirwa.'

Mu mpera za 2024 hagaragaye abantu batatiye urugendo rw'ubumwe n'ubudaheranwa bica abari barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ko uzahamwa n'icyo cyaha agomba kubihanirwa uko bikwiriye bikabera isomo n'abandi.

Dr. Gakwenzire yavuze ko nubwo u Rwanda rwakoze uko bishoboka mu kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bagihura n'ibindi bibazo cyane cyane iby'imiturire.

Muri miliyari zirenga 1522 Frw zo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage zagenwe mu ngengo y'imari ya 2024/2025, izigera kuri miliyari zirenga 4,8 Frw zagenewe imirimo yo kubakira abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kubaka/kwangura inzibutso za Jenoside.

Muri izo miliyari 4,8 Frw, izirenga 3,8 Frw ni zo zagenewe umushinga wo kubakira abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kigaragaza ko abantu bagira ihungabana mu cyumweru cyo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuye ku barenga 4000 mu 2011, bagera kuri 2000.

Dr Gakwenzire yagaragaje ko muri ibi bihe hakigaragara indwara zo mu mutwe zikomereye Abarokotse Jenoside n'ababakomokaho, ashimira ingamba zashyizweho mu kuzirwanya ariko agasaba ko zakongerwa imbaraga.

Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert yasabye ko u Bubiligi, u Burundi na RDC byajyanwa mu nkiko ku bwo gushyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere
Perezida w'Umuryango uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, yashimiye Guverinoma y'u Rwanda ku bwo kwita ku barokotse Jenoside
Umugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye muri BK Arena, witabiriye n'Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda zitandukanye
Umugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye muri BK Arena
Umwanditsi w'Ibitabo Murangwayire Liliane ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y'uko atemewe kuri Kiliziya ya Ntarama yo mu Karere ka Bugesera



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibuka-yasabye-ko-rdc-u-burundi-n-u-bubiligi-bigomba-kujyanwa-mu-nkiko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)