
Iryo shami ryafunguwe ahari hasanzwe ishami rya Sawa Citi mu Kabuga ka Nyarutarama rikaba ryahise rihindura izina riba Spar Nyarutarama.
Spar ni iguriro mpuzamahanga ry'ikigo Spar International gifite amaguriro yubatse izina mu bihugu by'i Burayi n'ahandi rifite amashami muri Afurika no muri Aziya.
Ikorera gusa mu bihugu 12 bya Afurika by'umwihariko muri Afurika y'Iburasirazuba u Rwanda rukaba ari igihugu cya mbere ikoreyemo ndetse rikaba ari ryo guriro rya mbere ry'i Burayi ritangiye gukorera mu gihugu.
Guhuza imbagara kw'ayo maguriro yombi bisobanuye ko icyari ishami rya Sawa Citi rya Nyarutarama riri gucuruza mu kirango n'imikorere bya Spar ariko imiyoborera y'iguriro iracyari mu maboko ya Sawa Citi.
Ubwo Sawa Citi igize amazina abiri y'amaguriro yayo harimo Sawa Citi risanzwe na Spar ndetse gahunda ni uko amashami yayo yose azahinduka Spar uhereye ku ishami rishya rizafungurwa vuba ku Muhima mu Mujyi wa Kigali.
Umuhango wo gutangira mugaragaro ubwo bufatanye bwa Sawa Citi na Spar wabereye ku ishami ry'iryo guriro riri mu Kabuga ka Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba w'itariki 4 Mata 2025.
Umuyobozi Mukuru wa Sawa Citi, Kubwimana Théogène yabwiye IGIHE ko gukorana na Spar ari intambwe ikomeye cyane mu bijyanye n'amaguriro.
Ati 'Ikintu cya mbere tugiye kunguka ni ubumenyi mu bucuruzi bw'amaguriro kuko Spar International ifite amashami 13.900 ku Isi tuzunguka inaribonye. Ikindi ni uko tugiye kubona ibicuruzwa bishya kandi ku biciro byiza kuko niba turi ibihugu 49 tuzajya duhahira hamwe kandi ibicuruzwa byose tubihuriyeho.Turasaba abakiliya bacu kuza kwishimira serivise mpuzamahanga twabazaniye.'
Kubwimana yavuze ko ikindi Spar iri gufasha Sawa Citi ari ukuzamura imikorere y'amaguriro mu Rwanda ikaba mpuzamahanga, gukorana n'abahinzi ikabagurira umusaruro ndetse no gukoresha ibinyabiziga by'amashanyarazi mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
Sawa Citi isanzwe ikorera mu Mujyi wa Kigali gusa ifite amashami umunani, inafite intego yo gufungura agera kuri 50 hirya no himo mu gihugu mu myaka itanu iri imbere kandi yose ari mu izina rya Spar.
Ikindi ni uko abacuruzi bafite amaduka manini babishaka bazajya bavugana na Sawa Citi bakemeranya gucuruza mu izina rya Spar bizwi na 'franchising'.
Umuyobozi w'Inama Nkuru y'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda, Mubiligi Jeanne Françoise yavuze ko bishimiye intambwe Sawa Citi iteye yo gukora ku rwego mpuzamahanga kuko bizatuma n'andi maguriro yo mu Rwanda azamura ihiganwa mu bucuruzi.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubucuzi n'Inganda, Antoine Marie Kajangwe yavuze ko intambwe Sawa Citi yateye ari ishema ku bucuruzi mu Rwanda.
Ati 'Bidutera ishema kuba ibigo byacu by'ubucuruzi biri kugenda bikura bikabengukwa ku rwego mpuzamahanga ku buryo bikorana n'ibindi bigo bikomeye mu bucuruzi ku Isi'.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali isanzwe ikorana Sawa Citi mu kuyiha inguzanyo, Dr. Karusisi Diane yavuze ko bishimiye kuba iryo guriro basanzwe bakorana riri kwagura ishoramari kuko ayo ari amahirwe yo kunguka ku mpande zombi.
Sawa Citi yashinzwe n'Abanyarwanda babiri mu 2013 bashaka gukemura ikibazo cya bimwe bicuruzwa bitabonekaga mu maguriro yari ahari, mu gihe Spar yashinzwe mu 1932 kuri ubu ikaba yakira abakiliya barenga miliyoni 14 buri munsi.















Amafoto: Kasiro Claude