
Urubuga rwa ILPD rugaragaza ko iki kiganiro kizaca kuri internet ku wa 7 Mata 2025, guhera Saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba.
Iki kiganiro kizaba gifite insanganyamatsiko igaruka ku nshingano zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'amasomo y'ahazaza.
Ni ikiganiro kizibanda ku kurebera hamwe ibyabaye mu 1994, ubwo Abatutsi barenga miliyoni bicwaga mu buryo bw'ubugome ndengakamere, n'isomo bitanga uyu munsi cyane cyane mu rubyiruko.
Ni igihe kandi cyo kwibuka izo nzirakarengane, ariko hanaharanirwa ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.
Umuyobozi ushinzwe Inozabubanyi muri ILPD, Jean d'Amour Sibomana, yavuze ko intego nyamukuru y'iki kiganiro ari kurwanya no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda, mu Karere no ku Isi.
Yagize ati 'Iyi nama igamije gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside, kureba ingaruka mbi zayo n'ahagomba gushyirwa imbaraga kugira ngo dukumire ingengabitekerezo ya Jenoside. Atari mu Rwanda gusa ahubwo no mu karere ndetse no ku isi yose.'
Ibi biganiro bizatangwa n'impuguke mu mategeko mpuzamahanga zirimo Umwarimu muri Kaminuza Gatolika ya Lyon mu Bufaransa, Professor Roger Koude, Dr Sibo Gahizi Yves, impuguke mu mategeko mpanabyaha mpuzamahanga akaba n'umwarimu muri ILPD ndetse na Dr Aymeric Durez, impuguke mu mibanire mpuzamahanga akaba n'umwarimu muri Kaminuza ya Javeriana i Bogota muri Colombia.
Iki kiganiro kandi kizarebera hamwe uruhare rw'imiryango mpuzamahanga mu gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside.
ILPD, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n'Umuco [UNESCO], na Kaminuza Gatolika ya Lyon bisanganywe umushinga wo gutegura integanyanyigisho ku butabera bwunga. Mu gihe ikinozwa, impande zombi ziri gutegura ibiganiro bigamije kwimakaza umuco w'ubwiyunge.
Inama nk'iyi yaherukaga kuba muri Gashyantare i Lyon mu Bufaransa. hari gutegurwa indi nk'iyi izabera muri ILPD muri Kanama 2025.
Ubuyobozi bwa ILPD buvuga ko buri gufatanya n'izindi Kaminuza mu Rwanda no mu mahanga mu gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Isi ndetse no kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'uburyo u Rwanda rwahanganye n'ingaruka zayo.
Abashaka gukurikira icyo kiganiro kizatangwa n'impuguke mu mategeko bigisha muri Kaminuza hirya no hino ku Isi bakwiyandikisha banyuze hano.
