
Abanyeshuri bashya bakiriwe ku wa 17 Mata 2025, baziga muri gahunda y'amanywa.
Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amasomo muri ILPD, Dr. Sezirahiga Yves, yababwiye ko bagiye kwiga ubunyamwuga mu mategeko, kuko mbere bigaga amategeko mu buryo bw'amagambo.
Ati ''Ubu mugiye gushyira mu bikorwa ya magambo, kuko hano dutanga impamyabushobozi mbonezamwuga mu mategeko. Mugomba kuva hano mufite ubumyenyi buhagije mu bijyanye n'amategeko ariko mu mirimo mukora mukajya mutanga ubutabera burimo ubumuntu. Aho mwize babigishije ko muri imbata z'amategeko, ariko ibyo ntibikwiye kubabuza gutanga ubutabera burimo ubumuntu.''
Yifashishije urugero rw'urubanza, yagaragaje ko umuntu akwiye gutanga gihano ku mubyeyi ariko bakazirikana ko aba asize abana mu rugo.
Ati ''Ibihano bisubitse bitari ibyo kujya muri gereza amategeko arabyemera. Turashaka kurema abanyamwuga bava mu bihano bifunga mu gihe atari ngombwa tugakoresha n'ibindi bihano bidakoreshwa ariko biri mu mategeko yacu.''
Yongeyeho ko ubu amagororero yo mu Rwanda afite ubucucike kandi ibyo bituruka ku byemezo biba byafashwe n'abanyamategeko, kuva ku bagenzacyaha, abashinjacyaha n'abacamanza.
Kayiranga Anicet yabwiye IGIHE ko yarangije muri Kaminuza y'u Rwanda mu 2018 mu masomo ya politike, ahita abona akazi muri 'Cabinet d'Avocat', ibyatumye akunda amategeko ndetse anasubira kuyiga muri UNILAK. Nyuma yaho yahise ashinga umuryango wita ku bana n'urubyiruko.
Ati 'Niteze gukura ubunyamwuga hano muri ILPD, buzampa gukora akazi neza ngahangana ku isoko mpuzamahanga ndetse no mu gihugu cyanjye. Iyi Kaminuza nabonye ari nziza cyane, ifite abayobozi beza batwakiranye urugwiro, banadusobanurira amavu n'amavuko yayo, icyo igamije ndetse natwe batubwira icyo badukeneyeho.''
Abatangiye aya masomo, ni abaziga ku manywa kandi amasaha yose (Day Program), bakaziga mu gihe cy'amezi atandatu.



