
Yashimangiye ko kuri ubu ikiri gukorwa ari ugushyira dosiye ya buri muntu mu buryo bw'ikoranabuhanga, aho bigeze ku kigero cya 40% kandi ko mu mwaka umwe bizaba byarangiye.
Ati 'Impapuro zose, imanza n'inyandiko n'amajwi byose byifashishijwe byamaze gushyirwa mu ikoranabuhanga ku buryo ubu nta gishobora kwangirika, impapuro zirahari. Inyandiko ziri mu buryo bw'ikoranabuhanga, ikiri gukorwa nacyo twizeye ko mu mwaka umwe kizaba kirangiye ubu tugeze kuri 40% ni ugushyira mu ikoranabuhanga dosiye ya buri muntu.'
Yongeyeho ati 'Niba ushaka dosiye y'umuntu runaka, wo mu Karere ka Kirehe, umurenge uyu n'uyu, akagari n'umudugudu runaka waciriwe urubanza n'urukiko uru n'uru. Ukajyamo ibyo byose ukabibona mu buryo bw'ikoranabuhanga aho waba uri hose, utiriwe uza hano kubishaka kuri MINUBUMWE.'
Yagaragaje ko bizafasha inzego z'ubutabera cyane ko zifashisha ayo makuru mu ngeri zitandukanye.
Ati 'Ibyo bizadufasha ko inzego z'ubutabera, nka RIB, Ubushinjacyaha n'inkiko kuko bizifashisha cyane izo nyandiko mu kazi kabo.'
Yavuze ko ako kazi kakabaye kararangiye ariko habayeho gukomwa mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19, yemeza ko mu gihe cy'umwaka umwe bizaba byarangiye.
Ubusanzwe izi nyandiko zinyura mu byiciro byinshi ngo zibikwe mu buryo bw'ikoranabuhanga, birimo kubanza kuzitandukanya ku buryo iza buri karere zijya ukwazo, umurenge bikaba uko, zigahabwa ibimenyetso bizitandukanya; ziranagororwa zigafotorwa.
Uretse impapuro, hari n'amakaye manini yandikwagamo gahunda n'ibindi bikorwa by'Inyangamugayo zaburanishaga imanza za Gacaca, nayo agomba kubikwa.
Ayo makayi abarirwa mu bihumbi 52. Hari kandi 'Cassettes' 8000 zafatiweho amashusho mu gihe cy'Inkiko Gacaca zigomba kubikwa neza.
Aya makuru abitswe mu buryo bw'ikoranabuhanga ngo ashobora kumara nibura imyaka 500.
Nk'abashaka gusubirishamo imanza z'imitungo bisaba ko begera iyi minisiteri ikabaha kopi y'izo bifuza.
Inkiko Gacaca zaciye imanza zigera kuri milioni ebyiri mu gihe cy'imyaka 10 zamazeho, zikoresha ingengo y'imari igera kuri milioni 52 z'amadolari ya Amerika.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impapuro-zose-za-gacaca-zamaze-gushyirwa-mu-ikoranabuhanga