
Nibura abantu 33 bamaze kwemezwa ko bapfuye nyuma y'imvura nyinshi yateje imyuzure i Kinshasa, umurwa mukuru wa DR Congo, nk'uko byatangajwe n'inzego z'ubutegetsi mu gitondo cyo ku wa Mbere.
Minisitiri w'Intebe wungirije akaba na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Umutekano, Jacquemain Shabani, yavuze ko iyo mvura yaguye cyane kuva mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, yangije bikomeye uturere twinshi tw'umujyi, isiga benshi bakomerekejwe ndetse inasenya amazu menshi.
Mu rwego rwo guhangana n'iyo ngaruka, guverinoma yashyizeho itsinda rishinzwe gucunga icyo kibazo ku bufatanye n'ingabo z'igihugu, minisiteri zitandukanye hamwe n'ubuyobozi bw'intara ya Kinshasa kugira ngo bafashe mu bikorwa by'ubutabazi no kwimura abari mu kaga.
Iyo myuzure yahagaritse ibikorwa byinshi by'ibanze mu mujyi, aho yibasiye imihanda minini, inateza ibura ry'amazi n'amashanyarazi ahantu henshi muri Kinshasa.
Minisiteri y'Ubwikorezi yatangaje ko imihanda ijya cyangwa iva ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya N'djili yangiritse bikomeye, bituma hatangizwa ubwikorezi bwihariye bwo gutwara abantu bari bahatiritse.
Abahanga mu by'iteganyagihe baratangaza ko imvura nyinshi ikomeje kwitezwe mu minsi iri imbere, bikaba biteye impungenge z'indi myuzure ishobora kongera kwangiza byinshi muri uyu mujyi utuwe n'abantu miliyoni 17.
Igihe cy'imvura nyinshi muri DR Congo gikunze gutangira muri Ugushyingo kikageza muri Gicurasi.
Â

Source : https://kasukumedia.com/imvura-nyinshi-yateje-imyuzure-i-kinshasa-abantu-33-bamaze-guhasiga-ubuzima/