Karongi: Buri Kagari kagiye gushyirwamo 'umurimashuri' - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Byatangarijwe mu Murenge wa Rugabano w'Akarere ka Karongi ku wa 4 Mata 2025, ubwo hasozwaga amasomo y'ishuri ryo mu murima yahawe abahinzi b'icyayi bagera 598 mu rwego rwo kubagira abahinzi b'icyayi b'umwuga.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald witabiriye iki gikorwa cyabereye mu Ishuri ryisumbuye rya Rugabano yavuze ko abahinzi b'aka karere bakwiye guhindura imyumvire bagatangira guhinga kinyamwuga.

Akarere ka Karongi ni kamwe mu turere two mu Ntara y'Iburengerazuba dufite ubutaka busharira, ibyo bamwe babona nk'intandaro y'ubuke bw'umusaruro w'ubuhinzi.

Nubwo biri uko ariko ubusharire bw'ubutaka si umwihariko w'Akarere ka Karongi kuko Akarere ka Nyaruguru ko mu Ntara y'Amajyepfo kazwiho kugira ubutaka busharira kurusha utundi ubu kari mu turere dufite umusaruro mwinshi w'ibirayi n'icyayi.

Muzungu uyobora Akarere ka Karongi nyuma yo kurangiza manda ebyiri yayoboye Akarere ka Kirehe mu Ntara y'Iburasirazuba, yavuze ko mu Karere ka Kirehe hari imirenge irimo n'uwa Sake yari yarasigaye inyuma mu buhinzi kubera ikibazo cy'ubusharire bw'ubutaka, ariko ubu ikaba yarubatse izina ku buhinzi bw'ibirayi n'inanasi kuko ibi bihingwa byombi byihanganira ubusharire bw'ubutaka.

Meya Muzungu yavuze ko ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi bugiye gutoranya muri buri kagari abahinzi bagerageza muri ibi bihingwa uko ari bitatu, urutoki, ibirayi n'inanasi kandi bashobora kwigisha abandi bakabumva.

Ati "Ku buryo mu gihembwe cy'ihinga gitaha tuzaba dufite abahinzi ntangarugero tuzaheraho twigisha, tuzajyana mu rugendoshuri, baze bafate uturima shuri bagerageze, nko ku birayi bavuge ngo dufate neza aka karima dushyiremo ibyangombwa bisabwa turebe umusaruro uvamo, no ku bindi bihingwa bibe bityo mu mwaka uzakurikiraho bizatume twagura ku buhinzi bw'ibirayi'.

Muzungu avuga ko akurikije amakuru amaze gukusanya y'imvura iboneka mu Karere ka Karongi n'ubutaka bwaho yasanze ntaho butandukaniye n'ubutaka bw'i Nyaruguru.

Ati 'Muzakurikirane Nyaruguru ibirayi bivayo biri hafi kuzaca ku bya Kinigi, kandi nako kari akarere gafite ubutaka busharira. Karongi iri mu turere dufite imvura nyinshi. Mbahaye urugero aho nakoreraga muri Kirehe ubu nabo basigaye bahinga ibirayi kandi ukabona ko ari ibirayi binini bijya ku isoko, niba ahantu nka hariya hashyuha cyane ibirayi bihera kandi ibirayi bikunda ahantu hakonja nk'aha byatunaniza iki?'.

Meya Muzungu yavuze ko muri buri mudugudu hagiye gushyirwa umurima w'icyitegererezo
Buri Kagari ko mu Karere ka Karongi hagiye gushyirwa 'umurimashuri'



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-buri-kagari-kagiye-gushyirwamo-umurimashuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)