
Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gatwaro hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 117 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hongera gusabwa umusanzu mu kugaragaza ahari imibiri igitabye mu myobo.
Ni igikorwa cyahuriranye no kwibuka ku nshuro ya 31 Abatutsi biciwe muri Sitade ya Gatwaro, kuri Home Saint Jean, I Nyamishaba no kuri Paruwasi Gatolika ya Saint Pierre Kibuye.
Mu gihe cya Jenoside uwari Perefe wa Kibuye, Kayishema Clement yasabye Abatutsi kwerekeza muri Sitade ya Gatwaro ababeshya ko ari uburyo bwo kubarindira umutekano nyamara aganije kubakusanyiriza hamwe ngo byorohe kubica.
Ibi byatumye Umujyi wa Kibuye wicirwamo Abatutsi benshi barimo n'abari bavuye mu karere ka Rutsiro.
Ubuhamya bw'abarokotse ibitero bagabweho n'Interahamwe ubwo bari muri Sitade ya Gatwaro bugaragaza ko hari imibiri y'abiciwe muri aka gace itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro bikanashimangirwa n'uko hari imibiri iherutse kuboneka hakorwa umuhanda Karongi-Kiziba, no nkengero z'ikiyaga cya Kivu.
Muhayimana Aloys Bosco washyinguye abantu babiri bo mu muryango we yavuze ko mu mibiri 117 yabonetse 18 gusa ari yo yabashije kumenyekana.
Abandi 99 bataramenyekana bivuze ko abo mu miryango yabo batamenye ko yabonetse cyangwa imiryango yabo yarazimye kubera ko Karongi ari yo ifite imiryango myinshi yazimye.
Ati 'Imyaka 31 irashize abantu bahinga hejuru y'imibiri y'abacu. Na byo ni ingengabitekerezo ya Jenoside. Bazagumya guceceka ni byo, ariko imisozi izavuga. Imibiri yabonetse bari gukora imihanda hari n'iyabonetse kubera igiti cyakundutse. Abantu bari hano batahigwaga nimudufashe mutuvure, muturangire aho imibiri y'abacu iri tuyishyingure mu cyubahiro.'
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste yavuze ko mu mibiri yashyinguwe harimo iyabonetse kubera ibiza n'imyuzure.
Ati 'Murushwa ubumuntu n'ibiza! Wenda no kuturangira ahari imibiri nimubireke muri inshuti zacu, turabana turakorana, nimureke tuganire, mutubwire urupfu abacu bapfuye.'
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Mukantaganzwa Domitille yavuze ko abishwe muri Jenoside batazibagirana kuko hari amashami yashibutse.
Ati 'Turagaya abayobozi bateguye Jenoside n'abaturage bayitabiriye. Nubwo amateka yacu ashaririye ariko turashima Inkotanyi zayihagaritse tukaba tubona umwanya wo kwibuka. Turasaba abantu kugira ubutwari bwo kuvuga ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro.'
Imibiri 117 yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Gatwaro, iri mu mibiri irenga 300 akarere gateganya gushyingura mu minsi 100 yo kwibuka.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gatwaro rusanzwe rushyinguyemo Abatutsi barenga 15.000 bishwe muri Jenoside mu 1994.



