
Kuva muri Werurwe 2025, abategura igitaramo 'Solidarité Congo' cya Maître Gims bari bagaragaje ko bashaka gutamira mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, hagamijwe gushakisha ubufasha bwo gufasha abana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).Â
Ariko Abanyarwanda banyuranye cyane cyane abatuye mu Bufaransa, bagaragaje ko iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko cyari cyashyizwe ku munsi Mpuzamahanga wo kwibuka no kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Â
Ibi byatumye bandikira inzego zinyuranye, kugeza ubwo ubuyobozi bw'Umujyi wa Paris bwamenyesheje abategura iki gitaramo gushaka indi tariki, bahitamo kuzakora iki gitaramo tariki 22 Mata 2025 mu nyubako ya Accor Arena muri Paris.
Mu kiganiro na InyaRwanda muri iki gihe u Rwanda n'inshuti bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Safi Madiba yavuze ko buri wese afite uruhare mu gukumira buri wese wagerageza gukoresha inzira zose mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko yakuze akunda ibihangano bya Maître Gims, ariko ko atishimiye imyitwarire ye ijyanye n'uburyo yashakaga gukora igitaramo ku munsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati 'Ibyo yakoze bihabanye n'ukuri. Navuga ko ari amakosa gushyira igitaramo ku munsi wo Kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Navuga ko ari ibintu bibi cyane, ni amakosa mabi ntatinya no kuvuga ko umuntu atakwihanganira. Kuko kuri njye, biriya nabifashe nk'agashinyaguro.'
Akomeza ati 'Ntabwo nzi icyabimuteye. Niba ari ubumenyi bucye, niba ari ukudagira amakuru ahagije, ariko ni amakosa. Nibishoboka rwose.'
Uyu muhanzi yasabye ko ababishinzwe bakwiye kureba uburyo Maître Gims yakurikiranwa. Avuga ati 'Ababishinzwe bazamukurikirane. Kuko njyewe nkanjye ubwanjye imiziki ye ndayikunda ariko ntabwo nacyekaga ko ari umuntu wakora ibintu nka biriya, navuga ko nabigaye cyane. Ntabwo ari ibintu byari bikwiriye, ko yakora ibintu nkabiriya. Nizere ko nawe ahari, adatewe ishema n'ibyo yakoze.'
Ibitekerezo bya Safi Madiba byongeye gushimangira ko ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bigomba kwitabwaho mu buryo bwimbitse, aho ubuhanzi n'ubukorikori bifatwa nk'ibikoresho byunganira gahunda yo kwiyubaka, aho kuyoboka gusa mu birori by'imyidagaduro.
Safi Madiba yatangaje ko Maître Gims yakoze amakosa akomeye kandi akwiye kuyaryozwa, ubwo yateguraga igitaramo akabihuza no gutangiza icyunamo


Maitre Gims aherutse gutangaza ko yavuye ku izima, igitaramo cye akimurira ku itariki ya 22 Mata 2025