
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Mata 2025, Isheja Butera Sandrine yifashishije amashusho agaragaza ubunyamanswa bw'interahamwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ibyo atari filime cyangwa inkuru mpimbano ahubwo ko ari inkuru mpamo y'ibyabayeho.
Yagize ati: 'Ibi si filime twarebye, si inkuru twahimbye. Ni ubuzima/urupfu twabayemo.'
Isheja, yifashishije ijambo Perezida Paul Kagame yavuze ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho Umukuru w'Igihugu yavuze ko nta kindi kibi kurusha Jenoside kizongera kuba ku banyarwanda.
Sandrine Isheja yasubiyemo amagambo ya Perezida Kagame, ati: 'Ntibizongera kubaho ukundi, atari uko ababiteye batazongera kubigerageza, cyangwa batari kubigerageza ubu. Ahubwo ntibizongera kuba kuko hazabaho abantu bazahaguruka bakarwana.'
Sandrine yabwiye urubyiruko ati: 'Ntimuzigere mujya ku ruhande rw'umwijima. Ntimuzemere ko hari umuntu wabasubiza muri biriya bihe by'umwijima. Mumenye ukuri, muhagarare ku mucyo, murwanire ubuzima.'
Umwaka ushize, nabwo Sandrine Isheja yakomoje ku bunyamaswa bw'Interahamwe yabonesheje amaso ubwo yari afite imyaka itanu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyo gihe mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko hari Interahamwe yitwaga Bosco yamukubise umugeri mu gatuza inamugera umuhoro igihe kumwica, ashima Imana yamwongereye iminsi yo kubaho.
Yanasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko bakwiye guharanira ko kubaho kwabo kuba uk'umumaro. Ati: ''Ndibuka ngera kuri bariyeri yuhuyeho Interahamwe, nari umwana muto mfite imyaka itanu hafi itandatu, nari njyenyine, mama yaragiye ukwe, basaza banjye na bo barajyanye na papa ukwabo i Nyanza ya Butare. Njye nari ku Kabeza, maze Interahamwe yitwaga Bosco inkubita umugeri mu gatuza.
Ndabyibuka ko yari yambaye 'Bottines' za gisirikare amponyora nk'uhonyora ikinyenzi, maze afata umuhoro arawuzamura ati 'Ni wowe wari usigaye muri Kabeza, …' Hashimwe Nyagasani watwongereye iminsi yo kubaho kandi reka kubaho kwacu kube uk'umumaro.''
Isheja yatanze ubu butumwa nyuma y'ubundi yari aherutse gutangira mu kiganiro ngarukakwezi cyashyiriweho gukomeza gufasha umuryango no kugira uruhare mu gukemura ibibazo biwugarije, Kigali Family Night.
Icyo gihe yavuze ko uburyo iwabo bari babayeho neza mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko Se yari umuganga, gusa nyuma yo kwicwa kwe (Se) abasigaye bo mu muryango we banyura mu buzima bushariye.
Ati: ''Icyo gihe rero mama wanjye Madamu Dogiteri urabyibaza, kuko muri 'weekend' twajyaga kwa Lando mu byicungo, gusohoka, urabyumva ubwo buzima twari dufite mbere. Jenoside ikirangira, kugira ngo tubashe kurya mama agasuka inweri […] yari Madamu Dogiteri.''
Isheja Butera Sandrine yongeyeho ko ubwo buzima yanyuzemo we n'umuryango we bwamwigishije guca bugufi ku buryo adashobora kwitwaza ubwamamare afite ngo abe yakwitwara mu buryo budahwitse.
Se wa Isheja Butera Sandrine si we wo mu muryango we gusa wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko harimo na sekuru, nyirasenge witwaga Adidja Butera n'abandi.
Umuyobozi Wungirije wa RBA, Butera Isheja Sandrine yahamagariye urubyiruko kwitandukanya n'abashaka kubasubiza mu bihe by'umwijima byaranze u Rwanda, bakarwanira ubuzimaÂ