Kwicwa ntiyapfa, kurokokera mu rufunzo n'ubuzima bushaririye bwo mu Butaliyani; Ubuhamya bwa Murangwayire - #rwanda #RwOT

webrwanda
7 minute read
0

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, abicanyi ntibatinye no kugera mu nzu z'Imana,za kiliziya, insengero n'imisigiti, byanyoye amaraso y'Abatutsi bishwe urw'agashinyaguro.

Urugero rwa hafi ni zimwe muri kiliziya cyangwa insengero kuri ubu zahindutse inzibutso harimo na Kiliziya Gatolika ya Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Aha ni hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi benshi kandi bakicwa mu buryo budasanzwe kuko abicanyi bakoresheje ubugome ndengakamere burimo no kwica abana b'impinja babakubise ku gikuta cy'inzu.

Murangwayire Liliane ni umwe mu barokotse igitero simusiga cyahitanye abantu, cyagabwe kuri iyo kiliziya mu 1994 nubwo cyamusize yabaye igisenzegeri kikanahitana abo mu muryango we.

Uretse kurokora kuri iyo kiliziya ni umwe mu bazi neza uko Jenoside mu Karere ka Bugesera yakozwemo kuko urugendo rwe rwo kurokoka rwamunyujije muri byinshi, no mu duce dutandukanye.

Nubwo Jenoside yabaye afite imyaka 12, Murangwayire yarokokeye mu rufunzo rwo mu gishanga cyo mu Bugesera, kandi naho hiciwe Abatutsi batagira ingano ariko Imana ikinga akaboko kuri we.

Mu Kiganiro cyihariye na IGIHE, yasobanuye uko yarokotse, urugendo yanyuzemo n'uko yongeye kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagaragaje ko nyuma y'ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyarimana Juvenal, umugambi wo kwica Abatutsi wahise utangira gushyirwa mu bikorwa.

Ibitero byatangiye kujya guhiga Abatutsi ndetse ku wa 8 Mata 1994, abicanyi binjiye mu rugo rw'iwabo aho bishemo abana babiri kuri uwo munsi abandi bakwira imishwaro.

Ati 'Ntaho kwihisha twari dufite kuko twicwaga n'abaturanyi, abantu duturanye, abiganye na bakuru banjye kandi bari babazi, abo twasangiye, abo twataramanye, bari abantu babaga batuzi neza.'

Ku itariki ya 9 bahungiye mu ishyamba rya Kayumba riri muri ako karere ariko bakomeza kugenda bihishahisha aho baje kwerekeza ku musozi wa Karambi wariho urusengero rwa ADEPR.

Urwo rusengero barumazemo iminsi ibiri, ku munsi wa Gatatu haza kugabwa igitero cyahitanye abantu ariko bo babasha kurokoka, bajya kwihisha mu gishanga cyitwa Nyirarukobwa.

Icyo gishaka bakivuyemo berekeza muri Kiliziya ya Ntarama ari naho yaburiye benshi mu bo mu muryango we kuko ari ho biciye abavandimwe be n'ababyeyi be.

Ku wa 15 Mata 1994 ni umwe mu minsi Murangwayire atazibagirwa kuko yarokotse urupfu ariko abo mu muryango we bakicwa areba.

Ati 'Tariki 15 ni bwo kiliziya bayiteye, biciramo abantu mu buryo bw'agashinyaguro. Buriya ahantu henshi hagiye hicirwa Abatutsi ariko buri gace kagira umwihariko, agace ka hariya kazwiho ko hafatwaga abana bagakubita ku gikuta. Hari n'uko bafataga abantu bari mutuzu two hanze… bakabashyiramo matelas bakabatwikiramo. Bicishije intwaro zose zishoboka uhereye ku dufuni, amapiki, ubuhiri, imihoro, udusuka duto mbese intwaro zose zishoboka.'

Yavuze ko abicaga bari bahagarikiwe n'ingabo z'igihugu, zarebereraga interahamwe zicishaga intwaro gakondo, bishimangira ko wari umugambi wateguwe.

Ati 'Abari bashinzwe kurinda umutekano w'abaturage nibo bari bahagarikiye ubwicanyi. Ni ibintu bibabaje. Bishe abantu mu buryo bw'agashinyaguro kuko nanjye niho natemewe. Hari ubwo mvuga ngo baranyishe kuko buriya uwantemye na we azi ko yanyishe. Badutemaga nk'imitumba ni ko navuga.'

Yongeyeho ati 'Nagezweho, uwicaga aranyica ariko ku bw'amahirwe sinapfuye ni yo mpamvu ndi ahangaha. Bishe abantu nabi icyo gihe kuko harimo ibihumbi birenga bitanu.'

Nyuma yo gusigwa yatemwe ariko ntapfe, yaje kweguka ava mu mirambo ahantu hari amashuri y'aho bita ku cyugaro, ariko bakomeza kugabwaho ibitero.

Nubwo yanyuze mu bikomeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Murangwayire Liliane, yamaze kwiyubaka ndetse anezezwa no kwandika inkuru y'ubuhamya bwe

Ubuzima bwo mu rufunzo bwari ibindi…

Ku wa 19 Mata 1994, Murangwayire yavuye aho bari bihishe kuko bari bamaze kubagabaho igitero cyahitanye benshi, bahungira mu rufunzo.

Ati 'Cyari igishanga cy'igifunzo cyarimo amazi winjiramo, kuko hari n'abajyagamo bakarigita, bakaburiramo noneho njyewe nari mfite ibikomere. Nagezemo nyuma y'iminsi ine bantemye. Iyo Interahamwe zazaga zatemeraga hamwe n'urufunzo. Hari abantu benshi biciwe muri urwo rufunzo benshi.'

Yakomeje ati 'Nahabonye ikintu gikomeye kigaragaza uko Leta yateguye Jenoside, kuko bajyaga bataha ku mugoroba bakohereza kajugujugu ngo ize kugenzura abantu basigaye muri icyo gifunzo. Ushobora kwibaza ukuntu Leta ishora ubushobozi mu kwica abaturage bayo, njya mbyibuka nkumva ni ibintu bibabaje cyane.'

Muri urwo rufunzo uwagiraga amahirwe umunsi ukira akiri muzima, yasohokaga muri rwa rufunzo, bwacya akongera akarusubiramo.

Murangwayire yerekana ko hari umunsi yari agiye kwicirwa muri urwo rufunzo ariko Imana igakinga akaboko.

Ati 'Hari umunsi babonye ninjira nyeganyeza ibifunzo, mu gihe ngiye kuvuza induru imbere yanjye hari abahungu bamfashe umunwa banyinjiza mu mazi, kuko batekerezaga ko nshobora kubatanga. Utekereze icyo gifunzo kicirwagamo abantu buri munsi bari kuboreramo, ibaze uko ayo mazi yari amaze. Icyo gihe twakijijwe n'umugore wari ufite akana wagize ngo ni we babonye, avamo ageze i musozi bamwica twumva.

Yongeyeho ati 'Ntabwo njya ntekereza uburyo bwakoreshejwe, nk'ubu iyo mbyibutse njya nibaza uko ushobora kumara iminota ingahe mu mazi. Ariko kubera ubwoba ubundi wabaga wapfuye. Kuko banantema ntabwo nabyumvise. Iyo wumvaga ngo baje kukwica, umutima wahitaga ugenda ariko ibiba byose wabaga ubibona.'

Murangwayire yagaragaje ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hari bamwe mu babyeyi batwaraga abana babo bato, bakabatoza kwica ibishobora kuba ari nayo ntandaro y'ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi igaragara mu bakiri bato uyu munsi.

Ati 'Icyo gihe njyewe narababonye. Abana b'imyaka icyenda, icumi, 12. Abo bana ntibigeze bahanwa kuko bari abana, barimo barakura ubu ni abagabo barakuze bafite n'abana. Ubu uwo mwana yabyaye ari guhabwa iki? Njya mbona ari nayo mpamvu tubona ingengabitekerezo ya jenoside mu bana bato. Ibyo ni ibitekerezo byanjye kuko uriya mwana yarakuze, akurana bya bintu yabonye.'

Ubuzima bwo mu Butaliyani bwari ingorabahizi

Nyuma yo kurokorwa n'Inkotanyi, Murangwayire Liliane wari umaze iminsi igera kuri 30 mu rufunzo yisanze mu bana bari barakomeretse kandi bari bakeneye ubuvuzi.

Inkotanyi zafashe abana bari bafite ibikomere kandi badafite kirengera zibahuriza hamwe mu Karere ka Bugesera mu cyahoze ari ikigo cy'umugabo w'umutaliyani witaga ku mpfubyi mbere ya Jenoside.

Ubwo bari muri icyo kigo, haje umugore w'umutaliyani witwa Maria Pia Fanfani, wajyanye abana bari bafite ibikomere bikomeye, abajyana mu Butaliyani bahabwa ubuvuzi.

Ati 'Baradutwaye batujyana mu Butaliyani, badushyira mu bitaro turavurwa, nyuma y'igihe gito tuza gutungurwa no gutwarwa n'umupadiri wa muzungukazi tutakimubona. Hagati yabo bombi byabaye bibi ubanza harimo inyungu z'umwe muri bo zatumye baturwanira.'

Nyuma yo kujya mu maboko y'uwo mupadiri bahise bakurwa aho bari i Roma, bajyanwa mu Majyaruguru y'u Butaliyani aho babaye mu buzima bubi cyane bwatumye benshi bifuza kugaruka mu Rwanda.

Ibyo byatumye abari bakuru bahita basaba gusubizwa mu Rwanda mu Ugushyingo 1994 bitewe n'uko bafatwaga nabi.

Ati 'Reba umuntu wageze i Burayi agasaba kugaruka mu Rwanda, urumva ko twari mu buzima butameze neza. Nawe ibaze umwana wavuye mu rufunzo, yageze i Burayi ariko arashaka gutaha hahantu atazi ko hari n'umuntu we wasigaye.'

Nubwo yagarutse nyuma y'imyaka ibiri, Murangwayire agaragza ko byari ibintu bitari byoroshye kuko byasabye na leta gushyiramo imbaraga.

Yagaragaje ko mu bo bajyanye, harimo abana bato, bahawe amazina yo mu Butaliyani ku buryo n'ubu bakiriyo kuko badashobora kumenya inkomoko yabo.

Muri Kanama 1996, Murangwayire yongeye kugera mu Rwanda, aho yarerewe mu muryango wo kwa benewabo ndetse hari na barumuna be babiri bari barabashije kurokoka.

Yabashije kwiga amashuri yisumbuye ndetse na Kaminuza kandi kuri ubu ni umubyeyi w'abana bane b'abahungu.

Murangwayire yahisemo kwandika igitabo kigaruka ku mateka ye, mu rwego rwo gutanga ubutumwa ku banyamahanga bakamenya amateka y'u Rwanda, guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gufasha abatazi amateka y'u Rwanda.

Ati 'Iyo igitabo cyanditse ntaho kijya. Tugiriwe umugisha abantu bakandika ari benshi. Nkurikije abantu barokotse uko bangana, n'ubuhamya butangwa buri gihe, ntabwo ari kenshi tubona ibitabo banditse. Ntabwo byoroshye ariko abantu nibagerageze batinyuke kuko birashoboka. Nanjye narabishoboye kuko numvuga'

Murangwayire yemeza ko abatazi amateka ya Jenoside, barimo abo yabaye batari mu Rwanda, abari bato mu gihe yabaga n'abavutse nyuma yayo bakwiye kuyamenya kuko byabafasha kumenya aho igihugu cyavuye kandi bakagira uruhare mu kurwanya abashaka kongera kugisubiza mu bihe bibi.

Igitabo cye yacyise 'Surviving the Unthinkable: A Story of Hope and Resilience' yakimuritse ku mugaragaro kuri uyu wa 21 Werurwe 2025, gishobora kuboneka mu masomero atandukanye muri Kigali kandi ateganya kugishyira kuri Amazon ku buryo abari hanze y'u Rwanda babasha kukibona bitabagoye.

Nubwo yanyuze mu bikomeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Murangwayire Liliane, yamaze kwiyubaka ndetse anezezwa no kwandika inkuru y'ubuhamya bwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwicwa-ntiyapfa-kurokokera-mu-rufunzo-n-ubuzima-bushaririye-bwo-mu-butaliyani

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)