
Ni inama yabereye mu Rwanda, yitabirwa n'impuguke muri Politiki, abashakashatsi, abanditsi b'ibitabo n'abasesenguzi mu bya politiki baturutse hirya no hino ku Isi.
Iyo nama isanzwe iba mbere y'uko ibikorwa byo Kwibuka bitangira, kuri iyi nshuro yari ifite insanganyamatsiko igira iti 'When never again fails: continuation of Genocide Ideology" mu Kinyarwanda bigasobanura ngo 'Iyo ntibizongere ukundi idashyizwe mu bikorwa, bigira ingaruka ku kwiyongera kw'ingengabitekerezo ya Jenoside'.
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yaragagaje ko Abanyaburayi ari bo bagize uruhare mu gutanya Abanyarwanda bikaganisha kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati 'Iyo Abanyaburayi bativanga mu miyoborere n'imibereho yo muri Afurika by'umwihariko mu Rwanda ntabwo tuba turi mu nama nk'iyi, kuri Jenoside yahitanye ubuzima bw'abantu barenga miliyoni bishwe kubera abo bari bo.'
Yavuze ko nyuma y'imyaka 30 hari impungenge ku bikomeje kugaragara mu Karere nko muri RDC biganisha kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi bikaba amahanga arebera.
Yagaragaje ko hari impungenge ku mubare w'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kwiyongera mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibyo mu Burayi nk'u Bubiligi n'u Bufaransa.
Yashimye ko u Bufaransa bwatangiye gutera intambwe ishimishije aho umwaka ushize, Umwanditsi w'Ibitabo Charles Onana, yahamijwe icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ashimangira ko ari intambwe nziza u Rwanda rwishimira.
Dr Bizimana yagaragaje ko bibabaje kubona muri iki gihe hari bimwe mu bikorwa bigamije kuburizamo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi bikanashyigikirwa na za Guverinoma z'ibihugu.
Yifashishije ingero z'imijyi nka Bruges na Liège yo mu Bubiligi yafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa rusange byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati 'Ni kibazo kije mu gihe u Bubiligi buharabika u Rwanda burwitirira intambara yatangiriye mu Burasirazuba bwa Congo, bakavuga ko babikoze bashyira mu bikorwa amategeko mpuzamahanga. Nyamara Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni ihame rikomeye ry'amategeko mpuzamahanga ryemejwe n'inzego mpuzamahanga zibifitiye ububasha.'
Yasabye kandi ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara, abapfobya n'abahakana Jenoside bikwiye kurwanywa burundu.
Florida Kabasinga wabaye Umushinjacyaha mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, yagaragaje ko abantu bakwiye kumva ko ingengabitekerezo ya Jenoside igira ingaruka zikomeye ku mibereho n'ubuzima bw'abaturage, ashimangira ko ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bugira aho bugarukira.
Uwahoze ari Umujyanama wihariye w'Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe kurwanya Jenoside, Alice Wairimu Nderitu, yagaragaje ko nyuma y'imyaka 31, ibihugu bigicumbikiye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye kongera kwisuzuma no kwibaza impamvu biri guhishira abanyabyaha, bakaba bagezwa imbere y'ubutabera bakabazwa ibyo bakoze.
Yemeje ko bitari bikwiye kubona muri RDC hari abakidegembya barenga 500 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yashimangiye ko nk'uko Jenoside yakorewe Abayahudi itajya ihindurirwa amazina ari n'ako iyakorewe Abatutsi ikwiye kwemerwa uko iri nta guca ku ruhande cyangwa kugenekereza.
Ati 'Nk'uko Jenoside yakorewe Abayahudi tuyita iy'akorewe Abayahudi ni ko n'iyi igomba kwitwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.'
Mu bandi batanze ikiganiro mu cyari kigamije kurebera hamwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside cyayobowe n'Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Doris Picard, ni umwanditse umwanditsi w'Ibitabo, Dr. Jean Paul Kimonyo n'Umushakashatsi akaba n'Umusesenguzi mu Karere k'ibiyaga bigari, Dr. Alex Mvuka Ntung.
Uwabaye Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda, Amb. Peter Fahrenhort, yagaragaje ko nubwo ari gutamba avamo, urukundo akunda abaturage bo mu Karere k'ibiyaga bigari, ruzatuma akora ibishoboka byose mu kugaragaza ikibi no ku kirwanya uko ashoboye.
Yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi byashobokaga yirindwa, akaburizwamo ariko ko habuze ubumuntu.
Yasabye kandi ko umutwe wa FDLR uri mu Burasirazuba bwa RDC ugizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi wari ukwiye kwamburwa intwaro burundu aho guhabwa intebe nk'uko bikorwa uyu munsi.
Ati 'Dufite abarenga 1000 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside, bakidegembya aho kimwe cya kabiri bari muri RDC abandi bakaba bari ahandi, aba bantu bashyiriweho impapuro n'urukiko mpuzamahanga, bakwiye kuzanwa imbere y'ubutabera, kandi ibyo bikwiye kuba umurimo w'umuryango mpuzamahanga.'
Yongeyeho ati 'Ntabwo bigoye kuko dufite urutonde rw'amazina yabo, ibi bikwiye gukorwa. Ikindi ni FDLR niba mwibuka hari gahunda yo kurandura ADF ikorera mu Majyaruguru y'u Burasirazuba bwa RDC, ntekereza ko FDLR nayo ikeneye gusenywa cyangwa kwamburwa intwaro. Ntikwiye kongera kubaho ukundi kandi dukeneye kugaragaza ubushake kugira ngo ibyo bibeho.'
Donald Kaberuka yashimangiye ko kuri ubu u Rwanda rwahisemo gushyira imbere inyungu z'igihugu kurusha ibindi byose.
Ku bijyanye n'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje ko atangazwa no kubona igihugu cyo mu Burayi cyigaragaza nk'igifite ibisubizo ku bibazo byo mu Karere kurusha uko abagatuye baba babifite.
Yemeje ko ibyo birangira biganishije ku kunanirwa gukemura ikibazo no gutuma gikomera kurushaho.
Ati 'Ku bibera mu baturanyi [RDC], ikintangaza ni ukuntu ibihugu bya kure cyane byigira nk'aho bifite ibisubizo by'ibibazo by'abantu bo mu karere. Umuntu aba atekereza ko bagashyize mu gaciro bakavuga ngo ntabwo tuzi byinshi, reka dutange umusanzu wacu turi ku ruhande. Reka tubaze icyo mushaka ko tubafasha.'
Ku bijyanye n'inkunga z'amahanga ziri guhagarara, Dr. Donald Kaberuka yemeza ko ari cyo gihe ngo ibihugu bifate inshingano zo kwigira no kwishakamo ubushobozi, yerekana ko imyumvire yo guhora utegeye amaboko ku bandi yatumye ibihugu bitagira ingamba zihamye zo kwiteza imbere.
Perezida w'Ishuri rya Afurika ry'Imiyoborere, African School of Governance, Prof. Kingsely Moghalu, yavuze ko inkunga z'amahanga zagize uruhare mu kuba ibihugu bya Afurika bitarateye imbere uko bikwiye.
Yashimangiye ko nta gihugu na kimwe ku Isi kigeze gitera imbere kubera ko cyazamuwe n'ikindi, avuga ko ahubwo inkunga zikunze kuba intwaro yifashishwa mu kugira ijambo ku bandi.
Mu bandi batanze ikiganiro ni Ebba Kalondo wahoze ari Umuvugizi wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wagaragaje ko hakenewe ingamba zigamije gukumira Jenoside n'ingengabitekerezo yayo aho iva ikagera.







































Amafoto: Nzayisingiza Fidele