Musanze: Umugore yishe umugabo we na we yimanika mu mugozi - #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Urupfu rw'uyu mugore n'umugabo rwamenyekanye mu masaha y'igicamunsi cyo ku wa 17 Mata 2025. Bombi bari batuye mu Mumurenge wa Gataraga, Akagali ka Rubindi, mu Mudugudu wa Gacondo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, SP. Jean Bosco Mwiseneza yabwiye IGIHE ko bikekwa ko umugore ari we wishe umugabo amutemye hanyuma na we akiyahura.

Ati 'Bikekwa ko yishwe n'umugore we […], biracyakekwa ko uyu mugore yishe umugabo we mu ijoro ryo kuwa 16 Mata 2025 amutememye, nyuma na we yimanika mu mugogozi mu cyumba abana bararamo.'

SP. Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko umwana wabo w'imyaka umunani ari we watanze amakuru y'urupfu rw'ababyeyi be.

Magingo aya hatangiye iperereza ku cyateye uyu mugore kwica umugabo we na we akiyahura.

Imirambo yabo bombi yahise yoherezwa mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma mbere y'uko ishyingurwa.

Polisi y'u Rwanda yasabye abaturage gutanga amakuru y'imiryango ifitanye amakimbirane ashobora kuvamo kwicana ikigishwa, icyaha kigakumirwa kitaraba.

Umugore w'i Musanze yaketsweho kwica umugabo we na we akimanika mu mugozi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-umugore-yishe-umugabo-na-we-yimanika-mu-mugozi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)