Bella Thorne yikomye Mickey Rourke nyuma y'uko avuzwe mu itangazamakuru kubera amagambo y'urwango avuga ku muryango LGBTIQ+ avuga kuri JoJo Siwa.
Uyu mukinnyi w'amafilime w'imyaka 27, yifashishije imbuga nkoranyambaga ku wa Gatanu avuga ko gukorana na Mickey w'imyaka 72 muri filime yitwa Girl yasohotse mu 2020 byabaye kimwe mu bintu bibi cyane yigeze anyuramo.

Yatangaje ko ubwo bari mu ifatwa ry'amashusho, Rourke yamukomeretse ku myanya y'ibanga ubwo yakubitaga icyuma gikaraga ku gice cye cy'igitsina aho kukijyana ku mavi, nk'uko byari biteganyijwe mu ishusho.
Yashyizeho ishusho ya nkuru ivuga uko Mickey yari yihanangirijwe na Celebrity Big Brother kubera amagambo y'urwango, maze yandika ati: 'Uyu mugabo… BIRANANDUJE.
Nagombaga gukorana na we mu gice cy'ifoto aho nari ku mavi, amaboko aziritse inyuma. Yari agomba gukoresha cya cyuma ku gitsintsino cy'ivi, ariko ahitamo kugikoresha ku myanya y'ibanga yanjye, anyinyuzaho inshuro nyinshi nambaye ipantalo.'
Mu yindi nyandiko yashyize hanze, yongeyeho ati: 'Hari ibintu byinshi biteye isesemi yanteye muri iriya filime, harimo aho yihutishije imodoka ye ngo azantereho ivumbi ryose ari uko turangije gufata agace ka nyuma.
Simbi neza niba yabonaga ko gusuzugura umuntu imbere y'itsinda ryose ari urwenya.
Nagiye mu cyumba cye cyihariye njyenyine kuko yanze kuvugana n'umuyobozi w'iyo filime cyangwa abatunganya filime. Ni njye wagombaga kumwinginga ngo agaruke gukora akazi ke, ubwo yavugaga ibisabwa bidasanzwe yifuza ku batunganya filime.
Naranamusabye, njyenyine. Mu cyumba cye. Kuko iyo filime itari kurangira adakoze. Akazi k'abantu bose kari kuba karapfuye ubusa.
Ntabwo nari nabyishimiye, narananiwe, ariko nakoze ibyo bansabye kugira ngo igikorwa kigende neza.
Mickey ntiyari akwiriye gushyira uwo ari we wese muri iriya filime mu mwanya mubi nk'uwo.'
Muri filime Girl, Bella yakinaga umukobwa usubira mu mugi yavukiyemo ashaka kwihorera ku se wamukoreye ihohoterwa, ariko akaza gusanga yarishwe mbere y'uko abigeraho. Mickey yakinaga umupolisi w'umujyi.
Iri tsinda ry'abakinnyi ryari ririmo n'umuyobozi Chad Faust, Elizabeth Saunders, Lanette Ware, na Glen Gould.
Nubwo Bella yashimiwe cyane ku mukino we, filime ubwayo yanenzwe cyane n'abasesenguzi, ifatirwa amanota 55% ku rubuga rwa Rotten Tomatoes.
Umuyobozi wa filime, Chad, yavuze ko Mickey yari umuntu w'umuhangayiko no mu buzima busanzwe, ndetse n'uruhare rwe rwari rufite imbaraga.
Yagize ati: 'Namenye ko ngomba guhitamo vuba: kurwana na we cyangwa kwemera ko ari nk'umuyaga uhuha sinakurwanya. Narabimwihoreye, ariko byatanze umukino mwiza.'
Yakomeje avuga ko Mickey atari yiteguye no kuza ku iseta kugeza ku minsi ya nyuma.
Bella yamamaye bwa mbere kuri Disney Channel mu rukurikirane rwitwa Shake It Up aho yakinanaga na Zendaya.
Nyuma, Bella yagiye anyura mu nzira zitamenyerewe mu ruganda rwa filime. Mu 2019, yayoboye filime y'urukozasoni yitwa Her & Him, nyuma yaho atangira gukorera amafaranga kuri OnlyFans mu gihe cya COVID-19.
Muri iyo minsi, yari umwe mu bantu bazwi cyane bari kuri urwo rubuga rw'abantu bagurisha amafoto n'amashusho yihariye, nk'uko na Cardi B, Lily Allen, na Denise Richards bagiye barukurikiraho.
Mu masaha 24 gusa atangaje ko yinjiye kuri OnlyFans, Bella yari amaze gukusanya amafaranga arenga miliyoni imwe y'amadolari.
Kugeza n'ubu, aracyari umukinnyi wa filime, akaba aherutse kugaragara muri The Trainer aho yakinanye na Lenny Kravitz na Paris Hilton.
Mu minsi ishize, Mickey yongeye kuvugwa cyane kubera imyitwarire ye kuri Celebrity Big Brother.
Abafana basabye ko yirukanwa nyuma yo kuvuga amagambo y'urwango kuri JoJo Siwa, umukinnyi wa Dance Moms w'umutinganyi, akanatuka abandi bagore bari muri iryo tsinda.
Yagize ati 'Jojo, nshobora kuguhindura ukaba usigaye ukunda abagabo', ibintu byateye JoJo kurira.
Yongeye kumubaza ati: 'Ukunda abagabo cyangwa abagore?' JoJo amusubiza ati: 'Abagore. Uwo dukundana ni umuntu utagira igitsina runaka.'
Mickey ati: 'Nimara iminsi ine hano, ntabwo uzaba ukiri umutinganyi.'
Ibi byatumye JoJo arira, abandi baramukomeza. Big Brother yamuhamagaye mu cyumba cy'amanota, amusomera amagambo yavuze, amubwira ko ari urwango rudakwiriye kandi atemerewe kongera kubikora.
Mickey yemeye ko ibyo yavuze bishobora kuba byababaje abandi, arabisabira imbabazi, avuga ko atabikoze agambiriye kubabaza ahubwo ari 'urwenya rurenze urugero.'
Big Brother yamuhaye igihano cy'amabwiriza akomeye, amubwira ko naramuka abisubiyemo ashobora gukurwa mu rugo.
Â
Source : https://kasukumedia.com/narababaye-narasuzuguwe-bella-thorne-avuga-ku-ihohoterwa-yakorewe-na-mickey/