
Fally Merci umaze imyaka itatu ategura ibyo bitaramo byo gusetsa, amaze kwiteza imbere nubwo yatangiye abantu babona ko atazabimaramo kabiri.
Ubwo yatangizaga ibi bitaramo, yahereye ku bihumbi 70 Frw na yo yari yahawe ngo yishyure ishuri., uyu munsi akaba ageze ku rwego rwo gushora miliyoni 20 Frw.
Mu kiganiro na IGIHE, Fally Merci yasobanuye imbogamizi n'inzira zo kuzikemura, ndetse n'inzozi afite nk'umunyarwenya.
IGIHE: Urugendo rwawe rwo kwiyubaka no kubaka impano z'abandi warusobanura ute?
Fally Merci: Kuva mu 2017 niga mu mashuri yisumbuye nakoraga urwenya, bihuye no kuba hafi y'umunyarwenya Nkusi Arthur nisanga nagutse muri uyu mwuga.
Naje kwisobanukirwa ko na ba umunyarwenya mwiza ariko gukora filime byo nsanga ntabishoboye, mpita ntekereza gukora ibitaramo byo gusetsa, ni uko Gen Z yaje muri Covid-19.
Natangiye ntumira abantu ku buntu nabwo bakanga kuza. Ndabyibuka ko igitaramo cya mbere cyajemo abantu barindwi, harimo na babiri bari bavuye ku murenge wa Kimihurura mbasaba kuza kutwiyungaho. Ntangirira mu Rugando, nza kwimukira Mundi Center, nyuma nza Camp Kigali kugeza n'ubu ndabishimira aho ibintu bigeze.
Izina Gen Z Comedy ryaje rite?
Nasomaga igitabo mbonamo ngo Gen Z sinamenya ibyo ari byo. Nkoze ubushashatsi nsanga ni Generation Z nsanga nanjye ni yo ndimo, mpita ngakunda mbyita Gen Z Comedy Show, biza gukomera.
Ni uwuhe musanzu umaze gutanga kuri bagenzi bawe?
Umusanzu wa mbere ntanga kuri bagenzi banjye duhuriye muri iyu mwuga ni ukubabwira ko nta muntu ubafitiye ideni ry'ahazaza habo.
Hari igihe ugira amahirwe yo guhura n'umuntu ugufasha, ugahita umwikoreza imitwaro yose. Ukumva inzozi zawe zose ni we uzagufasha kuzigeraho.
Abakiri bato bagira ikibazo cyo kubona ubafata akaboko, bagahita bashaka ko abagenza imyaka yose. Umusanzu wanjye ntanga ni ukubibutsa ko mfite inshingano yo kubafasha bike, na bo bagashyiraho akabo bagaharanira ahazaza.

Ni izihe mbogamizi wahuye na zo? Wahanganye na zo gute?
Imbogamizi ntizijya zibura. Icya mbere ni igitutu sosiyete igushyiraho. Abantu baba mu myidagaduro bamenywa n'abantu benshi byihuse.
Bitewe n'uko abatabibamo bagutekereza nk'uwamaze kuba umukire, bituma bamwe bigaragaza bitandukanye n'ubushobozi bwabo bagashaka kwemeza abababona mbere yo kwiyemeza ubwabo.
Umuntu ntabwo agaya ahantu akubonye, agaya ibyo wakoreye aho hantu. Nutangira kwemeza abantu kandi udafite ubushobozi bwabyo, uba wikereza mu iterambere.
Ikindi kandi umwuga wonyine ntuhagije ngo ugere ku ntsinzi. Ukeneye ikinyabupfura, kumenya ibyo ushoboye no guhitamo ahantu ukenewe.
Uburyo nkemura ibibazo byanjye ni ukwibwiza ukuri. Kuba abandi babikora mu buryo bwabo, ntibitume utakaza ubumuntu n'intego zawe ngo ni uko wamaze kwamamara.
Fally Merci afite iyihe ntumbero mu mwuga w'urwenya?
Mfite intumbero yo kugira Gen Z igicumbi cy'urwenya muri Afurika kandi ndabizi bizakunda, kuko na ho bigeze sinabitekerezaga.
Ndifuza ko nibavuga u Rwanda abantu bazajya bumva urwenya, bakavuga ko urwenya rwacu ruteye imbere.
Ndifuza ko uyu mwuga watunga abanyarwenya nta kindi bakora, bakabaho bitewe n'u rwenya.
Izo nzozi nzazigeraho. Ndi inde wo kutazigeraho? Kereka nintakora ibyo nsabwa gukora! Gusa nzakora ibishoboka byose mbigereho.
Ikiruta byose ni ugukora bya nyabyo. Nk'uko mubizi nta muntu wabonye impamyabumenyi mbere yo kwiga, ni yo mpamvu usabwa kwiga iyo myaka kugira ngo uyibone.
Intego yanjye ni ugukora cyane nkiteza imbere, ndetse ibyo nkora nkbaiha igihe, nizera ko bizakunda.
Ni iki wabwira abakibyiruka, cyabakomeza bakagera ku ntsinzi?
Mbwira umuntu wese unkurikira namubaza ngo 'ikintu ushaka gukora uragishaka koko cyangwa ni ikigare?'
Hari abacuruza kubera inshuti zabo zicuruza, hari abaje i Kigali kubera ko abo biganye bahaje ariko akaza nta mpamvu imuzanye, kandi ugasanga iwabo yacuruzaga bigakunda.
Kubera iki ushaka gukora icyo kintu wahisemo? Iyo ufite impamvu biroroha.
Ni iyihe nama waha abaryamisha impano zabo?
Icyo nabwira abantu badakoresha impano zabo biteza imbere ni uko barimo gukererwa. Ibintu ukora wowe hari n'undi wabikora neza kukurusha ariko udafite amahirwe yo kuba ahantu uri.
Simvuze ko azagukura aho uri, ariko hari ababuze amahirwe yo kugira impano nka we ukaba utazikoresha.
Wowe ubwawe hari igihe uba ushoboye ariko udashobotse. Niba ufite impano ni umugisha wahawe n'Imana, nutayikoresha bisa no guhabwa inguzanyo, ntugire icyo uyikoresha.
Niba ufite impano yibyaze umusaruro utere imbere kuko bishoboka, kandi amahirwe ntahoraho nta gahora gahanze. Wishyiraho imipaka kuko n'ubundi aho ugeze nta ruhare wabigizemo, ni igihe cyageze umenya ko ubishoboye.


