Ni inshingano ya buri gihugu - Minisitiri Dr. Bizimana avuga ku bikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Yabigarutseho mu kiganiro n'Abanyamakuru cyagarukaga ku myiteguro y'ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabaye kuri uyu wa 3 Mata 2025.

Ubwo yabazwaga ku mpungenge zishobora guturuka ku myitwarire ya bimwe mu bihugu byafashe uruhande mu kibazo cy'amakimbirane y'intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, bishobora kutemera ko ibikorwa byo Kwibuka ku Banyarwanda babituyemo bibaho, Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko ari inshingano ya buri gihugu.

Ibyo bishingiye ku kuba nko mu Bubiligi hari imijyi yamaze gutangaza ko ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 bitazitabirwa n'abayobozi cyangwa ngo bibe bishyigikiwe na Guverinoma y'icyo gihugu.

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ya buri gihugu cyane ko byanemejwe n'Umuryango w'Abibumbye bityo ko bikwiye kubahirizwa.

Ati 'Ku gikorwa kirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi, ndibutsa ko hari ibyemezo byinshi bitandukanye byafashwe n'Umuryango w'Abibumbye by'umwihariko ku itariki ya 26 Mutarama 2018, Inteko rusange y'Umuryango w'Abibumbye yafashe icyemezo ko tariki ya 7 Mata buri mwaka, ibihugu byose bigize Umuryango w'Abibumbye bigomba kwibuka, kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi.'

Yakomeje ati 'Ni inshingano rero ya buri gihugu, bivuze ko buri guhugu gifite inshingano yo kubahiriza uwo munsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntabwo ari u Rwanda rwabishyizeho rwonyine ahubwo ni amahanga.'

Yakomeje ashimangira ko aho bitazakorwa kuri iyi nshuro hazabaho kubikurikirana bikaba byashyikirizwa inzego bireba, ibyo bihugu bikaba byabazwa impamvu bidashyira mu bikorwa icyemezo cy'Umuryango w'Abibumye.

Ati 'Abatazabyubahiriza tuzabireba tubikurikire, dipolomasi y'u Rwanda izakora, ibinyuze mu nzego zibishinzwe icyo gihe bazasobanure impamvu batubahiriza icyemezo cy'Umuryango w'Abibumbye.'

Yavuze ko kuri ubu nta bikorwa bigaragara birimo kubangamira ibikorwa byo Kwibuka uretse imijyi imwe n'imwe yo mu Bubiligi yamaze gutangaza ko itazabishyigikira.

Ati 'Turimo turabona imijyi mike yo mu Bubiligi yafashe icyemezo cy'uko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bitazakorwa bishyigikiwe na Leta y'u Bubiligi., ko abashaka kubikora babikora ku giti cyabo ariko uburenganzira bw'inzego za leta kuba zabikurikira, zakwitabira hari imijyi ikagaragaza ko itazabikora ariko ntibabuza abantu Kwibuka nubwo ari ukubabuza mu buryo bwihishiriye.'

Yongeyeho ati 'Kubwira abantu ngo bazibuke ariko ntuzabaha inzego z'umutekano zirinda umutekano wabo, urumva ko ari ikibazo. Ni mu mijyi imwe ni mwe ntabwo ari mu Bubiligi hose. Ni mu mujyi wa Liege, Brugge ariko Bruxelles bafite uburenganzira bwo Kwibuka, yewe n'urugendo rwo kwibuka ruzakorwa ku itariki 7 Mata kugeza ubu ni ko bimeze.'

Yagaragaje ko ahandi hari hagaragaye ibikorwa bigamije kubangamira Kwibuka31 ari mu Bufaransa aho hari Abanye-Congo bari bagerageje kubiburizamo binyuze mu gutegura igitaramo.

Dr. Bizimana yavugaga igitaramo cyateguwe na Maître Gims umuhanzi ukomeye w'Umunye-Congo washakaga guhuza igitaramo cye n'umunsi wo gutangizaho ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo byafashe ubusa.

Ati 'Kugeza ubu ubuyobozi bw'u Bufaransa bwafashe icyemezo cyo kwimura itariki icyo gitaramo kizaberaho. Bakomeje guhanyanyaza bashaka ko gikorwa, yewe babigeza no mu nkiko ariko n'ubu urukiko rwafashe icyemezo cy'uko gukora igitaramo ku munsi wo kwibuka bibangamiye icyo cyemezo mpuzamahanga, bivuze ko rero icyo gitaramo kitazaba.'

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko ari inshingano ya buri gihugu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-inshingano-ya-buri-gihugu-minisitiri-dr-bizimana-avuga-ku-bikorwa-byo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)