
Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bugaragaza ko hari impapuro 1147 zisaba guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu bihugu by'amahanga, ariko bigenda biguru ntege mu kubafata.
Ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga ku Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 6 Mata 2025, Alice Wairimu Nderitu, yavuze ko abarenga 530 bakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya muri RDC.
Ati 'Ababarirwa muri 530 baba muri RDC. Niba aba bantu bashyiriweho ibirego n'urukiko rwa Loni [ICTR] bakaba bidegembya ubwo 'ntibizongere' ivuze iki? Kuki tudashyira hamwe ngo dushakishe aho abo bantu bari hanyuma tugashyira igitutu kuri guverinoma kugira ngo abo bantu bagezwe mu butabera.'
Nderitu yavuze ko umuryango mpuzamahanga wananiwe gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe n'Akanama ka Loni gashinzwe umutekano irimo no guhana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati 'Umuryango mpuzamahanga ukwiye kwibaza. Ntabwo wahana umujura wibye igare ariko ngo ukomeze kubana n'umuntu wateguye kandi agashyira mu bikorwa jenoside yahitanye abantu barenga miliyoni.'
Yahamije ko nyuma ya Jenoside abayirikotse baba bafite ibyago byikubye inshuro eshatu byo kongera kwibasirwa.
Impapuro u Rwanda rwoherereje ibihugu by'Isi zisaba guta muri yombi abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi harimo 962 zoherejwe mu bihugu bya Afurika, ariko nta muntu byari byoherereza u Rwanda cyangwa ngo bimuburanishe.
Impapuro 143 zoherejwe mu bihugu by'i Burayi, 37 zoherezwa muri Amerika no muri Aziya, ebyiri muri Australia.
U Bufaransa bwohererejwe impapuro 47, mu gihe u Bubiligi bwohererejwe zigera kuri 40. Nubwo hari abantu bake ibi bihugu byaburanishije ariko haracyari umubare munini w'abo bigikingiye ikibaba.
Ubushinjacyaha bw'u Bufaransa, mu Ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha by'iterabwoba harimo n'ibya Jenoside, mu 2024 bwatangaje ko bagikora iperereza kuri dosiye 40 z'abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nderitu ati 'Byibaze, ubaze Guverinoma yawe, wibaze ngo ni iki gituma abantu bakorana n'abagize uruhare muri Jenoside? Kuki guverinoma iyo ari yo yose yakorana na bo? Niba guverinoma yawe ikingira ikibaba abakoze Jenoside? Ni ngombwa kubyibaza. Abantu bashyiriweho ibirego n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kuki tubahisha? Kandi bari hose, navuze kuri 530 bari muri RDC ariko hari abandi benshi bari mu bindi bihugu.'
Nderitu yahamije ko umuryango mpuzamahanga ukwiye kwigaya mu gihe habayeho kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi hari ibihugu bigicumbikiye abakoze Jenoside bakidegembya, byarabemereye gukomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside no gukwiza ibinyoma ku bantu bari kwibasirwa.
Kugeza ubu mu ngabo za Leta ya Congo, FARDC habarizwamo abarwanyi ba FDLR bashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse umwe muri bo witwa Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste aherutse gufatwa n'abarwanyi ba M23 yambaye impuzankano ya FARDC yoherezwa mu Rwanda.





