
Uru rubyiruko rwakanguriwe kubikoresha neza kugira ngo rukomeze gukura bagana mu buhinzi bw'umwuga.
Ni ibikoresho bahawe ku wa 04 Mata 2024, babishyikirizwa n'abagize Ikigo cya Yalla Yalla Group gikora ibijyanye n'ubuhinzi cyiganjemo abize ubuhinzi mu mahanga mu bihugu birimo Israel na Koreya y'Amajyepfo.
Ibikoresho bahawe birimo ibyo kuhira bizwi nka 'arrosoirs' ndetse n'amasuka, maze ababihawe batangaza ko biteguye kubyaza umusaruro iyi mpano bahawe.
Bunani Vuguziga wahawe ibi bikoresho yagize ati 'Ndashimira abatugeneye ibi bikoresho, tuzifashisha twiteza imbere. Nkanjye aho ntuye hera ibigori n'ibirayi ngiye gushyiramo imbaraga nanakoreshe ubumenyi ku buhinzi nungukiye mu kigo ngororamuco nabagamo. Mfite icyizere ko nzagera aheza.'
Mugenzi witwa Nsanzabarinda Vénuste ati ''Tugiye gukora cyane twiteze imbere kuko imirima turayifite, icyo tuzajya tubura, ubuyobozi bwatwijejeje ko buzakomeza kudushyigikira mu rugendo rwo kwiteza imbere no kwigira.'
Umuyobozi Wungirije wa Yalla Yalla Group, Ishimwe Emmanuel, yavuze ko ibi bikoresho babihaye nk'igerageza kugira ngo barebe ko bazabifata neza, noneho nyuma bahabwe ibyisumbuyeho bizabafasha kuba abahinzi b'umwuga.
Ati 'Twaje kubaganiriza ngo tubereke ko bakora ubuhinzi bakiteza imbere badasubiye mu byo bahozemo bibi. Ibi twabahaye ni ukugira ngo batwereke ko bafite ubushake bwo gukora, kuko nyuma duteganya kuzabaha imashini bajya bakoresha mu bikorwa by'ubuhinzi mu kwiteza imbere.'
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko bafite uburyo bwo gukurikirana umunsi ku wundi uru rubyiruko rwavuye mu bigo ngororamurmco ku buryo amahirwe bahabwa azabagirira akamaro, bijyanye n'ubujyanama bazakomeza guhabwa.
Ati 'Tuzi umuntu wese wavuye mu kigo ngororamuco aho ahari, tuzi icyo tugomba kumufasha bijyanye n'icyo yahisemo, kandi noneho twiyemeje kurushaho kubegera kugira amahirwe yose agenda aboneka tuyabagezeho. Ni ukugira ngo batunganye ejo hazaza habo heza, kurusha gutekereza bya bintu bibi byari byatumye bajya kugororwa.'
Mu Karere ka Nyaruguru habarurwa urubyiruko rugera ku 162 ruherutse kuva mu bigo ngororamuco byiganjemo Iwawa na Gatare.
Rwagiye rwihugura mu myuga itandukanye irimo ububaji, ubuhinzi n'indi byitezwe kuzabafasha gusubira mu buzima busanzwe.
Yalla Yalla Group mu Karere ka Nyaruguru isanzwe ifatanya n'abahinzi mu guteza imbere ubuhinzi mu byanya bine biri mu bishanga Agatorove muri Kibeho, Agatorove ko mu Murenge wa Mata.
Agatobwe n'Urwonjya bifite ubuso busaga hegitari 350 bigahuriramo abahinzi 4.326, aho bahinga ibirayi, ibigori,imboga n'ibindi.




