
Umuhango wo kubaherekeza watangiye mu masaha ya mu gitondo aho nyuma yo gufata imirambo ku Bitaro bya Kakiru wakomereje i Kanombe ahazwi nka Umucyo Garden.
Abashyiguwe ni Mugisha Blaise wari ufite imyaka 12 y'amavuko na mushiki we Unejeje Blessing wari ufite imyaka itatandatu, na Se Sebatware Emmanuel wari ufite imyaka 45.
Kubasezeraho bwa nyuma ni igikorwa cyaranzwe n'ubuhamya butandukanye ariko buhuriza ku kuba bose baratunguwe n'inkuru mbi yo kumva ko Sebatware n'abana be babiri bahiriye mu nzu.
Ni umuhango witabiriwe mu buryo bugereranyije cyane cyane abaturutse mu miryango n'abo mu idini ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi uwo muryango usengeramo.
Mu buhamya bw'umugore muto wa nyakwigendera, Masengesho Espérance, yavuze ko inkuru y'urupfu rw'umugabo we n'abana babo yamushenguye cyane anatungurwa n'urupfu bapfuye kuko urugo rwabo rutarangwaga n'ibibazo.
Yagize ati 'Twari urugo rumeze neza rutarimo ibibazo bindi byatuma nk'ibi biba [...]. Umugabo wange namukundaga cyane nkamurwanira ishyaka nkakora uko nshoboye kose nkamuba hafi. Ibi bibazo bijya kuba ntabwo njye nari naharaye nari ndi i Musanze ni ho dukorera ubucuruzi ngeda umugabo abizi tubyumvikanye. Nari mpari ku wa Gatatu umugabo wange agomba kuhansanga ku wa Kane tugatahana.'
Masengesho yavuze ko yatunguwe bikomeye no kumva inkuru y'uko abana be n'umugabo bahiriye mu nzu ndetse kubyakira biri mu bintu byamugoye cyane.
Ati 'Numvishe inkuru mu gitondo abana bo mu rugo bari kuntabaza ngo twagushatse turakubura byakomeye. Naravuze nti 'ese habaye iki' barambwira ngo Blaise na Blessing bahiriye mu nzu na papa wabo byarangiye numva ni nk'imikino sinabasha kubyumva [...]. Nabwiye abo nabonaga hafi ibyabaye duhita tuza ariko nasanze imibiri bamaze kuyijyana [Ku Bitaro]. Nabishimira Imana kuba iyo mibiri ntarayibonye kuko ubu kwihangana si mba mbishoboye.'
Uwo mugore kandi yongeyeho ko urwibutso afite ku bana be ari uko imfura ye y'umuhungu yaharaniraga kujya mbere kandi akagira imitekerereze y'abantu bakuru ndetse na mushiki we yabyaye yumva akeneye umukobwa akamufata nk'ibyifuzo bye bisubijwe.
Nyiranzira Claudine wari umugore mukuru wa nyakwigendera babyaranye abana batanu yavuze ko nyakwigendera atatereranaga urugo rukuru n'ubwo yari afite undi mugore kuko yishyuriraga abana ishuri ndetse agakomeza no kubahahira.
Sebatware Emmanuel yasize abagore babiri n'abana batandatu. Yabaye umusirikare mu ngabo z'u Rwanda imyaka itatu, akora ibijyanye no guhagarira inyungu z'abahanzi n'ibijyanye n'amafilime ndetse yari n'umushoramari mu by'amahoteli.
Urupfu rwa ba nyakwigendera rwabaye ku itariki ya 3 Mata 2025 ubwo inzu uwo muryango wabagamo ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali yafatwaga n'inkongi y'umuriro igakongoka hagapfirimo abantu batatu abandi batatu bararokoka harimo n'umwana umwe.
Bivugwa ko Sebatware yaba ari we watwitse iyo nzu hagendewe ku kuba yari yazanye linsansi mu nzu bidasanzwe kandi agafunga ibyumba byose mbere yo kuryama ariko inzego bireba ntiziremeza niba koko ari we wabikoze kuko zikiri mu iperereza.

















Amafoto: Habyarimana Raoul