Perezida Kagame yitabiriye Urugendo rwo Kwibuka, acana urumuri rw'icyizere - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Uru rugendo rwasorejwe kuri BK Arena ahabereye Umugoroba wo Kwibuka, cyane ko yanifatanyije n'abawitabiriye, abacanira urumuri rw'icyizere.

Uru rugendo rwatangiriye ku Biro by'Akarere ka Gasabo rwitabiriwe n'urubyiruko mu ngeri zitandukanye, abahanzi, abakoresha imbuga nkoranyambaga, abanyamakuru, abakinnyi b'umupira w'amaguru, abakinnyi ba filimi, abayobozi batandukanye n'abandi.

Uru urugendo umwaka ushize rwagombaga kuba ariko ruza gusubikwa kubera imvura mu gihe imyaka ine yari yabanje rutakozwe kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije Isi.

Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibarura ryakozwe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy'iminsi ijana kuva ku itariki ya 7 Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bishwemo.

Perezida Kagame ari kumwe n'urubyiruko rwitabiriye uru rugendo
Urubyiruko rwari rwitabiriye uyu mugoroba wari umaze imyaka itanu rutaba
Uru rugendo rwitabiriwe n'abantu benshi
Abiganjemo urubyiruko bari bitabiriye urugendo rwo kwibuka
Abitabiriye Urugendo rwo Kwibuka bakoresheje umuhanda uva ku Karere ka Gasabo, ugana kuri BK Arena
Perezida Kagame yaganiraga na Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascene
Umugoroba wo kwibuka witabiriwe n'abantu batandukanye
Ubwo Perezida Kagame yacanaga urumuri rw'icyizere muri BK Arena
Perezida Kagame yacaniye urumuri rw'icyizere abitabiriye umugoroba wo kwibuka

Amafoto: Herve Kwizera




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yitabiriye-urugendo-rwo-kwibuka-rwari-rumaze-imyaka-itanu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)