RBC yakebuye abanyamakuru n'abakoresha imbuga nkoranyambaga mu bihe byo kwibuka - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ibi byagarutsweho ku wa 4 Mata 2025 ubwo RBC yagaragazaga uburyo ubuzima bwo mu mutwe n'ihungabana bihagaze mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri RBC, Ntirenganya Jean Bosco, yavuze ko mu gihe cyo kwibuka abanyamakuru n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiye kwita by'umwihariko ku ngingo zo gutanga amakuru no kwigisha.

Yagize ati 'Icyo bagomba kwibandaho ni amahame agenga itangazamakuru bakumva ko nubwo bigenga kandi bafite ubwisanzure hatabaho ikintu cyangiza umuryango mugari kibaturutseho.[...].Mu gukora inkuru mu gihe cyo kwibuka abanyamakuru bagomba kwitwararika ni umurongo (angle) bahisemo ukajyana neza n'ibirimo ariko bakita no ku magambo bakoresha.'

Agaruka ku mbuga nkoranyambaga, Ntirenganya yavuze ko hari igihe abantu bazifata nk'ikintu kiri hariya gusa, agaragaza ko bidakwiriye kuko ari nk'indorerwamo y'umuryango mugari.

Ati 'Ni nk'ikibuga kitagira umusifuzi uko umuntu abitekereje ni ko abyandika. Kwigisha biriho kandi bizahoraho kuko ni ho ducaho dutanga ubutumwa ariko dushobora kuzikoresha twerekana amakuru yubaka.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Ishyirahamwe ry'Abanyamakuru mu Rwanda, Habumuremyi Emmanuel, yashimangiye ko abanyamakuru bakwiye gutara inkuru zubaka umuryango mugari mu gihe cyo kwibuka ariko agaragaza ko na bo hari ubufasha bakeneye.

Ati 'Ibi byose byabaye n'abanyamakuru byatugezeho. Hari abanyamakuru bagera ahari kubera ibikorwa byo kwibuka cyangwa na bo ubwabo icyo gihe cyagera bagatangira gusubira muri bya bihe baciyemo na bo bagahungabana.'

Mugisha yavuze ko basabye ko hazabo gahunda igenewe abanyamakuru kugira ngo na bo mu gihe ihungangabana ryaba ribabayeho, bashobore kwitabaza inzego zitandukanye.

Umukozi ushinzwe ibikorwa by'isanamitima n'ubudaheranwa muri IBUKA, Umulisa Aimée Josiane yasabye Abanyarwanda muri rusange kwirinda imvugo n'ibindi bikorwa bitoneka abarokotse Jenoside.

Yagize ati 'Turacyabona ingengabitekerezo ya Jenoside aho usanga hirya no hino hari ababwirwa amagambo mabi. Biriya byose birabakomeretsa. Tugerageze gukumira icyakongera kubasubiza inyuma.'

Icyumweru cyo Kwibuka kizatangira ku wa Mbere w'icyumweru gitaha ku itariki ya 7 Mata 2025 kugeza ku itariki 13 nk'ibisanzwe, ariko ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeze mu gihe cy'iminsi 100.

RBC yagaragaje ko itangazamakuru n'abakoresha imbuga nkoranyamabga bakwiye kwitwararika mu gihe cyo kwibuka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rbc-yakebuye-abanyamakuru-n-abakoresha-imbuga-nkoranyambaga-mu-bihe-byo-kwibuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)