RIB yataye muri yombi Safari wari Perezida wa CDR muri Kabuga - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Safari wafashwe ku wa 19 Werurwe 2025, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari Perezida w'Ishyaka rya CDR muri Kabuga, ubu ni mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, Akagari ka Kabuga I mu Mudugudu wa Kabeza.

Amakuru agaragaza ko mu bihe bya Jenoside imbere y'urugo rwa Safari hari hari bariyeri yiciweho Abatutsi benshi.

Mu 2018 ubwo inzego zitandukanye zari mu gikorwa cyo gushaka imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yajugunywe ahantu hatandukanye mu mirima no munsi y'inzu za Safari, habonetse imibiri myinshi y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aho iyo mibiri yabonetse ni mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gako, Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro no mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kabuga I, Umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo.

Iyo mibiri Safari yari yarubakiyeho inzu ntabwo habashijwe kumenywa umubare wayo kuko imyinshi byagaragaraga ko yari yaratwitswe.

Safari akimara kumenya ko munsi y'inzu ze no mu mirima ye hari kubonekamo imibiri, ndetse ko hamenyekanye amakuru y'uko yubakiye inzu ku mibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside, yahise acika ahungira mu gihugu cy'abaturanyi.

Nyuma yaje kugaruka afatwa ku wa 19 Werurwe 2025 afatitwa muri Gare ya Kayonza, bikavugwa ko yari avuye mu gihugu cy'abaturanyi yari yarahungiyemo.

Safari ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusororo ndetse dosiye ye yamaze gukorwa, yanohererejwe Urukiko ku wa 01 Mata 2025.

Icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside gihanwa n'ingingo ya munani y'itegeko nimero 59/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2018 ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo.

Ugihamijwe akatirwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka icyenda n'ihazabu y'ibihumbi 500 Frw ariko itarenze miliyoni 1 Frw.

Uretse iki cyaha kandi Safari yanakatiwe n'Inkiko Gacaca mu 2004 igifungo cy'imyaka 30 ajuriye akatirwa imyaka itanu ku cyaha cyo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi aza gufungurwa mu 2008.

Nyuma kandi haje no gukurikiranwa abantu batandukanye bari bazi aya makuru bitewe n'uko muri Jenoside babaga bari kuri za bariyeri zicirwagaho

Abatutsi muri ako gace.

Abo barimo Mucyo Jean Népomuscène, Buturutsemwabo Michel, Habyarimana Jean Népomuscène, Karekezi Augustin na Twakizuru Jean Népomuscène.

Bari barahishe amakuru y'iyo mibiri yajugunywe mu byobo by'ahitwaga CND mu gihe cya Jenoside.

Ku wa 04 Mata 2019 ni bwo Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwahanishije abo bantu igihano cy'igifungo cy'imyaka itanu n'ihazabu y'ibihumbi 100 Frw kuri buri umwe ku cyaha cyo guhisha cyangwa kwangiza ibimenyetso bya jenoside cyangwa by'ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk'iki cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside ahishira ahari imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yibukije abantu ko batanga amakuru y'aho baba bazi hakiri imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi hose kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Uru rwego rwakomeje ruti 'Imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye, birakwiye ko abantu bari bakwiriye kuba bumva neza impamvu yo kugaragaza aho imibiri y'abazize Jenoside yashyizwe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro kuko n'imwe mu ntambwe iganisha ku bumwe n'ubwiyunge busesuye.'

Urwego rw'Ubugenzacyaha bwavuze ko bitari bikwiriye kuba hakiri abantu bahishira amakuru nk'ayo kuko ubwabyo ari ibikorwa bihanwa n'amategeko.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yataye-muri-yombi-uwari-perezida-wa-cdr-muri-kabuga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)