
Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro yagiranye na The Long Form na Sanny Ntayombya.
Rwabukumba yavuze ko abantu bakwiriye gushora imari mu kugura imigabane n'impapuro mpeshwamwenda za leta, aho gushora amafaranga mu bidafite agaciro.
Yatanze urugero ku mpapuro mpeshwamwenda, avuga ko uwashoye ibihumbi 100 Frw azigura, aba afite inyungu ya 11% ku mwaka.
Iyo nyungu ya 11% umuntu ahabwa ku mwaka iruta izindi zose zitangwa ku wabikije amafaranga muri banki kuko ibyo bigo by'imari bitanga iri hagati ya 8% na 9%.
Rwabukumba ati 'Ufite nk'impapuro mpeshwamwenda za miliyoni 1 Frw, buri mezi atandatu ahabwa ibihumbi 55 Frw angana n'ibihumbi 110 Frw buri mwaka. Nyuma y'imyaka itatu uba wamaze kugaruza ya miliyoni 1 Frw yawe.'
Yatanze urugero rw'umuntu ukiri urubyiruko ukorera ibibumbi 200 Frw, yiyemeje ko buri kwezi yajya ashyira ku ruhande ibihumbi 50 Frw, mu myaka icumi yaba afite miliyoni 6 Frw.
Mu 2024 RSE yabaye igicumbi cy'impinduka n'iterambere mu rwego rw'imari. RSE yageze ku musaruro wihariye, by'umwihariko mu bikorwa byo gucuruza imigabane ndetse initabirwa n'abashoramari benshi.
Umusaruro w'iri soko mu 2024 wavuye kuri miliyari 100 Frw, ugera kuri miliyari 129 Frw, bigaragaza ubwiyongere bwa 126% ugereranije n'umwaka wabanje.
Mu kiganiro na The Long Form na Sanny Ntayombya, yavuze ko umwaka wa 2024, byageze mu Ukuboza 'twarenze miliyari 100 Frw mu bikorwa by'ubucuruzi ku isoko rya kabiri".
Ati "Ni ibintu bitigeze bibaho mbere. Kuko twamaraga nk'ukwezi kumwe abiri tutarakora nta bikorwa byo guhererekanya amafaranga dukoze, ariko ubu turabona ibikorwa byinshi.'
Rwabukumba yavuze ko miliyoni 500$ yoherezwa mu gihugu n'Abanyarwanda baba mu mahanga na yo yagize uruhare runini mu guteza imbere ibikorwa by'Isoko ry'Imari n'Imigabane.
Ati 'Ni ishoramari rituruka mu baturage bacu. Rishobora kwifashishwa mu mishinga itandukanye y'ibikorwaremezo, nk'imihanda, Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Bugesera n'ibindi bidasabye gutegereza ak'imuhana.'
Kuva Rwabukumba yahabwa inshingano zo kuyobora Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda, ryateye imbere mu buryo bugaragara, ku buryo ikigo cyashyiraga imigabane yacyo kuri ryo, abayikeneye bakikubaga nka gatatu, atanga urugero rwa Banki ya Kigali yashyizeho miliyoni 100$ na miliyoni 17$ kuri Bralirwa.
Ati 'Ntabwo twigeze na rimwe tugera mu bihe aho twabaga nta bakiliya dufite bashaka imigabane.'
Abarenga gato ibihumbi 100 bafatwa nk'abagira uruhare ruhoraho ku Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda, ugereranyije na miliyoni zikabakaba 14 z'Abanyarwanda. Rwabukumba yavuze ko ibyo bidindiza iterambere, asaba abantu kwitabira.
RSE igaragaza ko iri gutegura uburyo bwo gushora imari mu mitungo itimukanwa, (Real Estate Investment Trusts: REITs) abantu bakagira imigabane mu mitungo ifite agaciro kanini n'uburyo bwo gukurura ishoramari ryo mu Burasirazuba bwo Hagati.
RSE kandi yasohoye inashyira ku isoko ry'imari ibicuruzwa bitatu bishya byatanzwe n'ibigo byigenga mu gihembwe cya nyuma cy'umwaka; isoko ribasha gukusanya byibuze miliyari 51 Frw.
Muri ibyo bigo, harimo Prime Energy Plc yashyize ku isoko bwa mbere impapuro mpeshwamwenda zirengera ibidukikije zifite agaciro ka miliyari 9,58 Frw zifite igihe cy'imyaka irindwi ku nyungu ya 13,75% buri mwaka.
Ikindi kigo ni Mahwi Grain Millers Plc cyashyize ku isoko igice cya mbere cy'impapuro mpeshwamwenda zifite agaciro ka miliyari 3 Frw zishyura inyungu ya 15% buri mwaka.


