
Imyaka irenga 13 irihiritse hatangijwe imirimo yo kubaka Isoko rya Gisenyi rizaba rigeretse inshuro enye, aho buri gice kizaba gifite ubuso bungana na metero kare 2.500 hatabariwemo igesenge n'igorofa ryo hasi.
Umwe mu bakurikirana imirimo yo kubaka iri soko, Dukuze Richard, avuga ko imirimo iri hafi kugera ku musozo.
Ati 'Twatangiye gukora imirimo ya nyuma y'amasuku, inzugi n'amadirishya birimo imbere n'inyuma biri kwihutishwa. Turahita dukurikizaho gushyiramo amakaro. Twavuga ko imirimo igeze ku kigero cya 82%.'
Dukuze akomeza avuga ko bahaye akazi abakozi 96 basiga amarangi, abafundi 37 bari kurangiza imirimo ya nyuma, abakozi 10 barimo gukora ibijyanye n'amazi n'abakozi batanu bari gukora amashanyarazi.
Avuga kandi ko iri soko rya Gisenyi niryuzura, rizaba rifite agaciro ka miliyari 6 Frw, kandi ko ibibazo by'amikoro byari byaratumye ridindira byakemutse.
Umuyobozi wungirije wa Sosiyete y'Abikorera mu Karere ka Rubavu (Rubavu Investment Company), yahawe inshingano zo kurangiza iyi nyubako, Habarurema Antoine, avuga ko imirimo yo kuryubaka igeze heza.
Ati 'Aho imirimo igeze ni aho kwishimira, ryarakosowe inkingi zirakomezwa kandi byararangiye. Ubu riri mu mirimo ya nyuma, kandi mu masezerano twagiranye na rwiyemezamirimo tugomba kuritaha bitarenze tariki 04 Nyakanga 2025. Turashishikariza abifuza kuza kurikoreramo ko vuba aha turabatangariza uko batangira gufata ibibanza byo gukoreramo.'
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yasabye abacuruzi gufatamo ibibanza.
Ati 'Abikorera nimuze mutangire mufate imyanya yo gukoreramo kuko ryuzuye, imirimo ya nyuma ni yo iri gukorwa. Abagifite inzu z'ubucuruzi zitajyanye n'igishushanyo mbonera nimutangire mukore inyigo, muze tubahe ibyangombwa byo kubaka inzu zijyanye n'igihe.'
Isoko rya Gisenyi rifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1000 baricururizamo kandi buri umwe yisanzuye.
Ni isoko rizuzura ritwaye miliyari 6 frw kuko hiyongereyeho amafaranga yo gukomeza inkingi no gutunganya igisenge cyabyazwa umusaruro. Ubundi ryari ryarateganyirijwe ingengo y'imari ya miliyari 4 Frw.






