
Ibi byabereye mu Murenge wa Rugerero, ku wa 04 Mata 2025.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonaventure, yabwiye IGIHE ko bataye muri yombi abagabo babiri n'umukobwa umwe bakurikiranyweho icyaha cy'ubwambuzi bushukana buzwi (nk'akazungu).
Ati 'Bakoreraga mu ishyamba ahazwi nko ku Gasozi mu Kagari ka Gisa, bafashwe nyuma yo kwambura telefoni umuturage bakoresheje ubwo buryo bushukana.'
SP. Karekezi Twizere yavuze ko nyuma yo kwambura telefoni uwo muturage, abantu bahise biruka ariko inzego z'umutekano ku bufatanye n'abaturage barabakurikira, barabafata ndetse bafatanwa iyo telefoni.
SP. Karekezi akomeza avuga ko bafashe umushumba w'imyaka 17 ukurikiranyweho icyaha cy'urugomo, aho yafatiwe mu murima w'urutoki rw'umuturage mu Kagari ka Kabirizi ho mu Murenge wa Rugerero, ari gutema imitumba y'insina agambiriye kuyigaburira inka.
SP. Karekezi yaboneyeho gusaba abaturage kutishora mu bikorwa by'ubwambuzi bushukana n'urugomo kuko atari inzira yabageza ku majyambere.
Yavuze ko ibyo bikorwa biganisha mu gufungwa no gusubira inyuma, kuko gukoresha amayeri yo gushuka abandi, kubambura ibyabo cyangwa kubangamira ubuzima bw'abandi ari ibyaha bihanwa n'amategeko.
Aboneraho no kubasaba gukora imirimo yemewe n'amategeko, 'kuko nta muntu uzatera imbere yubakiye ubuzima bwe ku buriganya cyangwa ku rugomo.'
Abafashwe bose bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rugerero mu gihe iperereza rikomeje gukorwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB).
