Ruhango: Hari kubakwa inzu y'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, izatwara asaga miliyoni 400 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Ni inyubako izaba irimo ibimenyetso by'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku mayaga, ikazaba ifite igice cyakirirwamo abantu, igice kigaragaza agace k'Amayaga mbere ya 1994, igice kigaragaza Amayaga muri Repubulika ya mbere n'iya kabiri, ikigaragaza Amayaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, icyumba cy'ahari intwaro zakoreshejwe mu kwica Abatutsi, icyumba cy'ahari imyenda n'imibiri y'Abatutsi bishwe, ibyumba bitangirwamo inama z'isanamitima n'ahatangirwa inyigisho z'ubumwe n'ubudaheranwa.

Imirimo yo kuyubaka yatangiye muri Werurwe 2025, ikazarangira mu 2026, itwaye asaga miliyoni 400Frw.

Ubusanzwe, aha i Kinazi ni ho hubatse Urwibutso rw'Akarere ka Ruhango, rusanzwe ruruhukiyemo imibiri y'abatutsi 63.293 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku mayaga bavuga ko kuba hari kubakwa inzu y'amateka ari intambwe nziza mu gusigasira amateka ya Jenoside yahakorewe, ndetse no kuyamenyesha abari kubyiruka.

Mudahogora Marie Rose warokotse Jenoside, yavuze ko ari iby'agaciro kugira inzu nk'iyi kuko bizafasha mu gusigasira amateka.

Ati "Turashimira ubuyobozi bw'Akarere kuko twakomeje gusaba iyi nzu y'amateka kubera ko habaye jenoside ikomeye. Ikindi noneho Urwibutso rw'akarere rwari ruri mu nzibutso zidafite inzu y'amateka, twishimiye ko bakiriye icyifuzo cyacu twakomeje gutanga, bakaba batangiye kugishyira mu bikorwa."

"Iyi nzu y'amateka izadufasha kubungabunga amateka yacu, ababyiruka bizabafashe kumenya uko jenoside yateguwe, uko yakozwe ndetse n'ibikwiye kugira ngo hirindwe ko yakongera."

Umuyobozi w'Umuryango w'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mayaga (AGSF), Munyurangabo Evode, yavuze ko buri mwaka mu gihe cyo kwibuka, abarokokeye aha bagiye bagaragaza ko i Kinazi hakenewe kubakwa inzu isigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati 'Aha hari Urwibutso ni byo, ariko ubundi kugira ngo urwibutso rwitwe urwibutso ni uko ruba rufite inzu y'amateka, aho urubyiruko n'Abanyarwanda muri rusange baza bakahigira amateka, bakamenya ubukana Jenoside yakoranywe kugira ngo bakuremo amasomo azatuma u Rwanda rukomeza kurwanya Jenoside ntizasubire.'

Amayaga agizwe n'imirenge ya Kinazi na Ntongwe, mu Karere ka Ruhango ahahoze ari muri Komini ya Ntongwe, uretse ko hari n'ibindi bice byiyumvamo byo mu turere twa Kamonyi na Nyanza mu Majyepfo.

Iyi komini yayoborwaga na Burugumesitiri Kagabo Charles, wagize uruhare mu itegurwa n'ikorwa rya jenoside mu mayaga, nk'uko agaruka mu buhamya bw'abaharokoye benshi.

Mu mateka ahavugwa kandi, hanagarukwa ku mpunzi z'abarundi, zishe abatutsi benshi aha i Ntongwe zikarya imitima yabo ziyokeje ku mbabura.

Urwibuso rwa Jenoside rwa Ruhango rugiye no kubona inzu y'amateka
Iki nicyo gishushanyo mbonera cy'inzu y'amateka yatangiye kubakwa mu kwezi gushize
Imirimo yo kubaka iyi nzu izamara umwaka
Kwibuka ku nshuro ya 31 i Kinazi, byasanze imirimo yo kubaka yaratangiye
Gusiza ikibanza ahazajya inzu y'amateka byaratangiye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-hari-kubakwa-inzu-y-amateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-izatwara

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)