Rusizi: Abasore batatu bavuye Iwawa bafashwe bambura abacuruzi biyise abakozi ba RRA - #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Byabereye mu isanteri y'ubucuruzi ya Kabeza mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Cyendajuru, Umurenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi.

Aba basore uko ari batatu binjiye muri butike ya mbere basangamo umusore warimo acururiza nyina, bamubwira ko baje kureba magendu y'amasashe, umusore ababwira ko nta masashe bacuruza, bamusaba amafaranga arayabima, basohotsemo bajya mu kabari, batera ubwoba nyir'akabari bamwaka amafaranga, ngo bafite amakuru ko acuruza inzoga za magendu zitwa Simba, undi ababwira ko ntazo acuruza.

Ibi byateye amakenga abaturage bahamagara ubuyobozi bw'umudugudu bufata abo basore. Abo basore babwiye ubuyobozi ko bavuye Iwawa bahabwa akazi muri VUP ariko ko amafaranga bahembwe yashize babona inzara igiye kubica bahitamo guteka umutwe.

Umunyamabanganga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Giheke, Ngamije Ildephonse, yashimiye aba baturage bagize amakenga, abasaba gukomereza aho uwiyitirira urwego runaka bakajya babanza kumubaza ibimuranga.

Ati 'Turashimira cyane abaturage amakenga bagize, tukabasaba gukomeza kuba maso, bakagira amakenga ku bo babonye batazi, bakanahera ubuyobozi amakuru ku gihe kuko umukozi ukorera urwego runaka aba afite ibimuranga. Bajye banibuka kubabaza icyemeza ko ari abakozi b'urwego runaka.'

Yanasabye abasore bava mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, kwerekana ko bahindutse aho kuza batagaragaza impinduka mu mico no mu myifatire kandi baba barigishijwe uburere mboneragihugu, bakigishwa imyuga yabafasha kwiteza imbere ndetse bakanahabwa amahirwe yo kugira ibyo baheraho.

Aba basore uko ari batatu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu gihe iperereza rikomeje.

Abasore batatu bavuye Iwawa bafashwe bambura abacuruzi biyise abakozi ba RRA



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abasore-batatu-bavuye-iwawa-bafashwe-bambura-abacuruzi-biyise-abakozi-ba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 11, May 2025