Rutsiro: Imibiri 39 y'abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro, abato bahabwa umukoro - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro, ku wa 13 Mata 2025, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu yahoze ari Komini Mabanza na Rutsiro muri Perefegiture ya Kibuye.

Abafite ababo bashyinguwe mu cyubahiro bavuze ko baruhutse ku mitima, kuko batari bazi aho ababo baherereye.

Ku wa 13 Mata 1994 ni bwo ku musozi wa Nyamagumba wahoze witwa Gitwa hiciwe Abatutsi benshi bigizwemo uruhare na Padiri mukuru Mendero Gabriel wayoboraga kuri Paruwasi ya Congo Nil.

Uwimpuhwe Catheline, utuye mu Murenge wa Gihango, yabwiye IGIHE yaruhutse ku mutima kuko yashyinguye abe mu cyubahiro.

Ati 'Muri iyi myaka yose ishize twaterwaga intimba n'umubyeyi wacu turari tuzi aho umubiri we uherereye, kandi ubu turamuherekeje mu cyubahiro. Tunezezwa na Leta yacu ukuntu idufasha abantu bacu bagashyingurwa mu cyubahiro.'

Nyiranzabahimana Emerthe, utuye mu Murenge wa Musasa yavuze ko yanejejwe no gushyingura mu cyubahiro mama we.

Perezida wa Ibuka mu karere ka Rutsiro, Niyonsenga Philippe yagaragaje ko kuba imiryango yashyinguye ababo mu cyubahiro yarategereje imyaka 31 hakirimo icyuho mu gutanga amakuru y'ahari imibiri itarashyingurwa.

Ati 'Turacyabangamiwe n'uburyo imibiri y'abacu ibonekamo kandi Jenoside yarabaye ku manywa, tubona ko hakiri urugendo ku gutanga amakuru ari yo mpamvu dusaba abagifite amakuru kuyatanga na bo bagashyingurwa mu cyubahiro.'

Yanaboneyeho kandi gushimira Leta yabubakiye Urwibutso rwa Nyamagumba, kuri ubu rwatangiye gushyirwamo ibimenyetso n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo ajye yifashishwa mu kwerekana ububi bwayo.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana warokokeye Jenoside yakorewe abatutsi ku musozi wa Nyamagumba yibukije abakiri bato ko bakeneye kumenya amateka mabi yaranze u Rwanda yagizwemo uruhare n'ubutegetsi bubi ariko bakayigiraho kwamagana ikibi.

Ati 'Uwaje wese yumve ko ari ugusubiza agaciro abayizize bambuwe, dukwiriye kubikuramo amasomo ko bitazongera, kandi abato mukwiriye kumenya aya mateka mwamagana abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, mwitandukanya n'ikibi, kuko umuntu wese ari uw'agaciro.'

Yanibukije urubyiruko kwirinda kujya mu dutsiko tugambiriye kugirira nabi bagenzi babo.

Imibiri 39 yashyinguwe mu rwibutso rwa Nyamagumba, yaturutse mu mirenge ya Gihango, Mukura na Mushubati. Imyinshi muri yo yabonetse hari gukorwa ibikorwa by'inyungu rusange birimo kubaka amashuri no guca amaterasi ndinganire.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamagumba, mu karere ka Rutsiro rwari rusanzwe ruruhukiyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 10,438 hiyongereyeho imibiri 39 yashyinguwe uyu munsi, ndetse n'indi mibiri 2,375 iruhukiye mu Rwibutso kuri Komini Rutsiro.

Imibiri 39 yashyinguwe mu cyubahiro yabonetse hakorwa ibikorwa by'inyungu rusange mu mirenge itandukanye
Abayobozi mu nzego zitandukanye z'umutekano bari bitabiriye iki gikorwa
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rutsiro (Ibumoso) kumwe Perezida w'inama njyanama y'aka karere Matabaro Bernard bifatanyije n'imiryango yashyinguye ababo mu Rwibutso rwa Nyamagumba
Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana (Iburyo) yibukije abakiri bato ko bakeneye kumenya amateka y'u Rwanda bakayigiraho kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-imibiri-39-y-abazize-jenoside-yashyinguwe-mu-cyubahiro-abato-bahabwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)